RFL
Kigali

Cavani wa Man.United ashobora guhagarikwa kubera ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutsinda Southampton

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/11/2020 17:51
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza, FA ryatangiye gukora iperereza kuri rutahizamu wa Manchester United, Edinson Cavani, ku butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yishimira intsinzi, nyuma akaza kubusiba, aho bivugwa ko bwarimo irondaruhu.



Cavani yatsinze ibitego bibiri byahesheje amanota atatu Manchester United, imbere ya Southampton yari yayibanje ibitego bibiri, icyo gihe byabaye ibyioshimo bidasanzwe kuri Cavani ndetse n'abafana ba Manchester United, batangira kumwita umucunguzi.

Uyu rutahizamu w'imyaka 33 y'amavuko ukomoka muri Uruguay, nyuma yo kwishimira ibitego bibiri yatsinze byatumye ikipe ye yegukana amanota atatu, yasubije uwari umwandikiye kuri Instagram amushimira ku gikorwa gikomeye ya koze, amusubiza mu magambo ari mu rurimi rw'iki-Espagnol agira ati "negrito" bisobanuye ('black')  mu cyongereza, mu kinyarwanda bivuze "Umwirabura".

Manchester United yavuze ko iri ari ijambo risanzwe rikoreshwa cyane ku mugabane wa Amerika y'Epfo kandi ridasobanuye bibi. Iyi kipe yavuze ko uyu mukinnyi wahoze akinira PSG, yasobanuriwe ko mu Bwongereza bitemewe kuko bifatwa nk'irondaruhu, ahita abisiba.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza, ryasohoye amabwiriza akubiyemo ibihano bizahabwa umukinnyi wese ukina muri iki gihugu, uzagaragarwaho irondaruhu, gukoresha amagambo cyangwa imvugo irimo ikinyabupfura gicye cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, azajya ahagarikwa imikino itatu adakina.

Mu mwaka ushize w'imikino, Bernardo Silva wa Manchester City na Dele Alli wa Tottenham Hotspurs bahagaritswe umukino umwe kubera kurenga kuri aya mabwiriza.

Cavani yatsinze ibitego bibiri byahesheje Manchester United amanota 3 ku mukino wa Southampton

Cavani ashobora guhagarikwa imikino itatu

Cavani yatanze ibyishimo ku bakunzi n'abafana ba Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND