Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore we Michelle Obama ni bamwe mu bantu bazwi n’abantu benshi ku Isi nk’umugore n’umugabo babanye neza. Barack Obama yatunguye abatuye Isi muri iki cyumweru ubwo yavugaga ko ikintu kimutera ubwoba kurusha ibindi byose ari umugore we n’abana be.
Nk’umuntu wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, abenshi batekerezaga ko uyu mugabo w’imyaka 59 afite ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba yabonye.
Barack Obama na Michelle bafitanye abana babiri b’abakobwa. Malia w’imyaka 22 na Sasha w’imyaka 19.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Jimmy Kimmel ukora kuri televiziyo yo muri Amerika, tariki 27 Ugushyingo 2020 nibwo yahishuye ko ikintu kimutera ubwoba kurusha ibindi ari umuryango we.
Yagize ati “Impamvu ni uko he Sasha ari Michelle muto kandi ntinya Michelle. Sasha na Michelle barasa kandi bahuje imyitwarire”.
"Malia ni nkanjye, twitana ab’amasura maremare kubera ko isura ya Malia imeze nk’iyanjye. Michelle na Sasha ni ba masura aburungushuye 'The Round Faces'.
“The Round Faces” ni ubwoko bw’abantu b’abagome. Tugerageza kubaha amahoro. Iyo ndi iwanjye mpora nseka.
Barack Obama avuga ko bashaka ikintu cyiza cyo gukora aho gufata umwanya munini bavuga ibintu bitera umunabi bagenzi babo, gusa ngo byabasabye igihe kirenze imyaka 10 kugira ngo bagere kuri uru rwego nk’uko byatangajwe na Hellomagazine.
Mu mpera z’ukwezi kwa 7 uyu mwaka nibwo Michelle Obama yaishuye ikintu yakundiye Obama. Yavuze ko Obama ari umuntu uzi kubana neza n’abo bari kumwe. Ngo yasanze iki kintu bagihuje bituma yemera kubana nawe.
TANGA IGITECYEREZO