RFL
Kigali

Rayon Sports yatangaje imikino itatu ya gicuti igiye gukina mu cyumweru kimwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/11/2020 12:02
3


Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko mu minsi ine gusa iyi kipe igiye gukina imikino itatu ya gicuti ikurikiranye muri iki cyumweru, nyuma y'uko umukino rukumbi bakinnye na Alpha FC utarangiye kubera wakinwe batabiherewe uburenganzira.



Iyi mikino Rayon Sports irayitangira guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, ikina na Bugesera FC. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Bugesera guhera saa cyenda zuzuye (15h00').

Ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020 Rayon Sports izagaruka mu kibuga ikina na Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho ku Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020 ikazakina na Muhanga kuri Stade ya Muhanga.

Tariki 13 Ugushyingo 2020 ni bwo Rayon Sports yari yakinnye umukino wa mbere wa gicuti na Alpha FC yo mu cyiciro cya kabiri , iyitsinda 1-0 mu mukino wakinwe iminota 70 urahagarara kubera abafana bari bamaze gukubita buzuye mu Nzove kandi bitemewe, nta n'uburenganzira bari babiherewe.

Uretse Sekamana Maxime utaragera mu mwiherero w'ikipe, abandi bakinnyi ba Rayon Sports bose bamaze kugera mu mwiherero bitegura umwaka utaha w'imikino uzatangira tariki ya 04 Ukuboza 2020, n'abari bafite ibibazo by'amafaranga, ubuyobozi buri kugerageza ibishoboka ngo shampiyona izatangire bameze neza.

Ubutumwa bwa Rayon Sports bumenyesha imikino ya gicuti igiye gukina muri iki cyumweru

Umukino Rayon Sports yakinnye na Alpha FC wakinwe iminota 70 gusa

Ikipe yari yabanje mu kibuga ku mukino wa Alpha FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fils3 years ago
    TWIKA ROYON YACU TUKURINYUMA
  • Manirakiza Gad3 years ago
    Rayon yacu turayishyigikiye mumpe amakuru ya iranzi jean cloude
  • Fils3 years ago
    TWIKA ROYON YACU TUKURINYUMA





Inyarwanda BACKGROUND