Kigali

Birashoboka ko Mourinho ari Muganga - Pep.Guardiola mbere y'umukino wa Tottenham

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/11/2020 15:35
0


Byashyushye mbere y'uko saa 19h30' zigera Tottenham na Man.City zikesurana mu mukino w'umunsi wa 9 muri shampiyona y'u Bwongereza, aho abatoza b'aya makipe yombi bafite izina rikomeye muri ruhago, batangiye guterana amagambo y'urudaca.



Kuwa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020, Umutoza wa Tottenham Hotspurs Jose Mourinho, yabwiye itangazamakuru ko Raheem Sterling yanze gukinira u Bwongereza kandi ari muzima biturutse ko ikipe ye ya Manchester City yavuze ko yavunitse.

Aya magambo yababaje cyane Pep Guardiola utoza Manchester City, aho yahise asubiza Mourinho agira ati “Birashoboka ko Mourinho ari umuganga, ntabwo mbizi. Akwiriye kuvugana n’umuganga w’ikipe y'igihugu y'u Bwongereza n’uwa Manchester City".

“Mwumve neza ntabwo ndi bugire icyo mvuga kuri Jose. Navuganye na muganga kuko yadushinje ibinyoma. Mukwiriye kuvugana n’abaganga ku bintu bitandukanye, ntimubimbaze".

Mourinho yashimangiye ko abizi neza ko Sterling ari muzima, asaba umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza gushyira hanze abatoza bamuhoza ku nkeke badashaka ko ahamagara abakinnyi babo.

Yagize ati “Turabizi neza ko Sterling azahura natwe. Ubwo Eric Dier yavunikiraga mu ikipe y’igihugu,yamaze imikino 2 adakina. Ntiyakinnye umukino wa Premier League n’uwa Europa League.

"Yafashe umwanya munini wo gukira ariko Sterling we agiye gukina. Ibyo ni bimwe mu byo Southgate agomba kudusobanurira. Gareth,numvise avuga ko hari abatoza bashyira igitutu ku bakinnyi ngo badakinira ikipe y’igihugu.

"Ndashaka kumenya ni bande. Ndashaka ko Southgate yazatubwira amazina y’abatoza yavuze ko bashyira igitutu ku bakinnyi babo ngo ntibakinire u Bwongereza.”

Kuri uyu wa Gatandatu Tottenham ya Mourinho iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange muri shampiyona y'u Bwongereza, irakira ku kibuga cyayo Manchester City ya Pep Guardiola iri ku mwanya wa 10.

Mourinho na Guardiola bateranye amagambo mbere y'umukino ubahuza

Tottenham ishaka umwanya wa mbere irahangana na Manchester City kuri uyu wa gatandatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND