RFL
Kigali

Mukura Victory Sport igiye gukina umukino wa mbere wa gishuti

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/11/2020 10:07
0


Ikipe ya Mukura Victory Sport igiye gukina umukino wa mbere wa gishuti yitegura umwaka w'imikino 2020-21, umukino ihuramo na Gasogi United.



Mu karere Ka Bugesera ni ho ikipe ya Gasogi United iri gukorera imyitozo, ni naho iri bwakirire ikipe ya Mukura Victory Sport. Mukura Victory Sport yahagurutse i Huye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane yerekeza i Bugesera aho bagerayo binjira mu kibuga ndetse bagasoza umukino bahita bagaruka i Huye.

Hashize ibyumweru bisaga 3 iyi kipe yambara umuhondo n'umukara itangiye imyitozo, iyobowe n'umutoza Bahloul Djilali ukomoka mu gihugu cy'u Bufaransa.


Iradukunda Bertrand agikinira Mukura aha yari ahanganye n'ikipe ya Gasogi United

Ikipe ya Gasogi United itozwa na Cassa mbungo, imaze iminsi ikina imikino ya gishuti itandukanye aho iri kugenda imenyereza abakinnyi bayo bashya barimo Iradukunda Bertrand baguze avuye mu ikipe ya Mukura ndetse ari na we wayitsindiye ibitego byinshi mu mwaka w'imikino 2019-20.

Uyu mukino uje habura ibyumweru bibiri ngo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo ngo itangire n'ubwo amakipe uko azahura bitari byamenyekana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND