RFL
Kigali

Yarwanye intambara nyinshi cyane-Masamba Intore avuga kuri Muyoboke Alex yagabiye inka - VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2020 11:19
0


Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki, Masamba Intore yagabiye inka Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi bubashywe kandi bazwi, avuga ko ari impirambanyi idasanzwe yize ibijyanye na politiki ariko akaba amaze imyaka 15 yitangira urugendo rw’umuziki.



Yabitangaje mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020, mu muhango wabereye muri Onomo Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, ubwo Muyoboke Alex yerekaga itangazamakuru umuhanzi mushya witwa Chris Hat agiye kureberera inyungu mu gihe cy’imyaka itatu.

Masamba yavuze ko Muyoboke Alex yarwanye intambara nyinshi mu gihe cy’imyaka 15 amaze mu muziki, atukwa ibitutsi byinshi cyane, ku buryo iyo aba ari umuntu ugira umutima utihangana aba yaravuye muri uyu muziki.

Yavuze kandi ko Muyoboke yitangiye umuziki kuva i Butare ari kumwe na Judo Kanobana, ayirwana ari kumwe na Mushyoma Joseph [Boubou], bamwe bakamwumva abandi ntibamwumve.

Yavuze ko Muyoboke yize ibijyanye na Politiki muri Kaminuza, ko yashoboraga kujya gukora indi mirimo nk’abandi bose, ariko ashyira imbere kwitangira umuziki afasha benshi mu bahanzi, uyu munsi bubashywe kandi bazwi.

Masamba yabwiye Muyoboke ko amugabiye inka, kandi ko igihe cyose yajya gukura ubwatsi. Ati “Ariko murebe Muyoboke aracyari mu muziki. Muyoboke mu by’ukuri ngira Imana naragabiwe nkugabiye inka. Igihe uzashaka, uzaze mu kiraro uhitemo ni ukuri bizanshimisha.”

Yabwiye Muyoboke ko ari umutoni wa benshi, umutoni mwiza, akaba umutoni w’umuziki muri iyi ntambara yose abahanzi bahora bacamo. Masamba kandi yanabwiye Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, ko Igihugu cyimufite ku mutima, biturutse ku ruhare ahora agira mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda.

Avuga ko ari umugabo waharaniye ko umuziki w’u Rwanda uzamuka. Ndetse ko hari igihe amwifashisha mu bitaramo, ariko bitewe n’uko ari umukozi wa Leta (Masamba) bakamubwira ko ataza kumwishyura. Ariko “Ndamushimira uburyo abyitwaramo.”

Masamba Intore avuga ko umuziki w’u Rwanda watangiye cyera kuko n’abakurambere bawukoreshaga, akavuga kandi ko wagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda rutekanye ubu, kuko wifashishijwe ku rugamba.

Masamba avuga ko abahanzi aruta n’abamuruta bakwiye gushima itafari ryashyizweho na buri wese kugira ngo iyi nganzo ikomere.

Yavuze ko uko iminsi ishize indi igataha, abahanzi bashya bagenda bavuka, ko hari igihe cyageze ahabwa inshingano zo kuba ari we uyobora ibitaramo, rimwe na rimwe akaba atumva icyo abo bahanzi baririmba ‘kuko atabaye muri iyo miziki itandukanye’.

Atanga urugero akavuga ko igisekuru cya Tom Close, The Ben n’abandi bagiye bahurira mu bikorwa bitandukanye ari we ubarangaje imbere, akayobora ibirori n’ibitaramo ababonaho ubuhanga budasanzwe, ari beza ku isura, bazima mu mutwe kandi ‘bafite intego nk’iya bakuru babo’. Ati “Ndagira ngo mbibashimire cyane. Mwagizemo umwete mwinshi cyane. Abo bose muzabashimire.”

Masamba Intore yagabiye inka Muyoboke Alex avuga ko ari impirimbanyi y'umuziki, anamushimira ku bw'impano nshya ya Chris Hat yagaragaje

Intore Masamba yabwiye Chris Hat kuzitwara neza mu rugendo rushya rw'umuziki we atangiye

Umuhanzi Chris Hat wasinye amasezerano na Muyoboke Alex yo kumufasha kwagura umuziki we

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi batandukanye yagabiwe inka na Masamba Intore ku bwo kwitangira umuziki mu buryo butaziguye

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou uri kumwe na Yago, yashimwe byihariye na Masamba ku bwo guharanira iterambere ry'umuziki

Umuhanzi mushya Chris Hat wasohoye indirimbo 'Niko yaje' yatangiye gukorana na Alex Muyoboke mu gihe cy'imyaka itatu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIKO YAJE' Y'UMUHANZI CHRIS HAT


REBA HANO MASAMBA AGABIRA INKA ALEX MUYOBOKE

AMAFOTO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND