RFL
Kigali

Uganda: Shebah Karungi yashimiye abafana be bamutoye muri MTV EMA Awards 2020 n'ubwo atayegukanye

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:13/11/2020 17:50
0


Mu cyiciro yari ahatanyemo na Master KG wamamaye mu ndirimbo Jerusalema mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka, Sheebah Karungi yavuze ko ashimira abamutoye bose n'ubwo Master KG yakimutwaye.



Muri iki cyiciro Sheebah Karungi yari ahanganyemo n’abarimo Burna Boy (Nigeria), Rema (Nigeria), Kabza De Small na DJ Maphorisa (South Africa), Gaz Mawete (DRC) bose batabashije kwegukana iryo kamba ahubwo rigataha kwa Master KG. Sheebah bwari ubwa mbere agize icyo avuga kuri icyo gihembo ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 31 y’amavuko.  Yari ahitwa Red Terrace bar Restaurant i Bunga. 

Sheebah wiyita umwamikazi Karma yagize ati: ”Mbere na mbere ndashaka gushimira abafana banjye bose bantoye buri munsi kubera urukundo rwabo bifuzaga ko nsindira iri rushanwa nanjye nakoze ubutarambirwa ngo nsinde kuko Imana iyo iguhaye amahirwe ntukina nayo rero nishimiye kubashimira mwarakoze bafana banjye”. 

Sheebah yanaboneyeho umwanya wo gushimira Master KG uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku kuba yatwaye ikamba ry’umuhanzi Nyafurika w’umwaka. Ati: ”Ubu rero reka mbabwire ko natsinzwe n’umuhanzi mwiza kandi indirimbo ye ndayikunda kandi iranakunzwe kuko imaze kurebwa na miliyoni zirenga 232 mu gihe cy’amezi 11”. 

Bigeye.ug yanditse ko kuba Sheebah yarisanze mu cyiciro kirimo ibihangange na we ubwe afana byazamuye urwego rw’umuziki we bikamushyira ku yindi ntera. Ati: ”Ndanezerewe kwisanga mu mazina akomeye ni ibintu byanzamuriye icyubahiro muri Afurika kandi urugendo rwanjye rwa muzika hari aho rugana heza".

Ibi birori bihuza abahanzi bo ku migabane yose umuhanzi Lady Gaga ni we watwaye ibikombe byinshi bigeze kuri 7. Itsinda rya BTS ryatwayemo 4 muri ibyo birori byari bibaye ku nshuro ya 27. Master KG watsinze nk’umuhanzi nyafurika w’umwaka akimara kumenya ko ari we watowe yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter yandika ko yishimiye kuba ari we muhanzi w’umwaka ndetse abamutoye bose arabashimira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND