Umunyamabanga w'ikipe ya AS Kigali FC, Bwana Gasana Francis, yatangaje ko bashimishijwe n'uburyo tombola y'ijonjora ry'ibanze muri CAF Confederations cup yagenze, nyuma yo gutombora Orapa United yo muri Botswana, aho yashimangiye ko itazigera ibahagarara imbere ahubwo batangiye gutekereza kuri KCCA.
Uyu muyobozi yemeza ko amanota atandatu atagabanyije bayizeye neza ku ikipe ya Orapa United, ubwo ni ukuvuga atatu yo muri Botswana ndetse n'andi atatu yo mu Rwanda, kuko ahamya ko iyi kipe nta bushobozi ifite bwo gutsinda umukino n'umwe AS Kigali.
Aganira na Radio Flash, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, Gasana Francis yatangaje ko ikipe abereye umuyobozi izasezerera Orapa United ku buryo bworoshye kandi batangiye gutekereza kuri KCCA yo muri Uganda bazakina mu cyiciro gikurikiyeho.
Yagize ati"Mu byukuri nababwira ko twatomboye neza, kandi sinabahisha ko ubu twamaze gukomeza ndetse twanatangiye gutekereza kuri KCCA tuzahura mu cyiciro gikurikiyeho, ntabwo Orapa ari ikipe ikomeye, amateka yayo yose twarayamenye, ndizeza abanyarwanda ko itazaduhagarara imbere".
“Tuzabanza hanze tubatsindire iwabo, tugaruke dutegure umukino wo kwishyura kandi nawo tuzawutsinda. Ubundi dutangite dutegure KCCA kandi nayo ntabwo ikanganye, turizera ko tuzitwara neza muri aya marushanwa”.
Orapa United izakina na AS Kigali iherereye mu gace ka Orapa k’abacukura Diyama, zikaba ari ikipe 5 ziteranyije muri 2012 havamo ikipe imwe yahise ikina mu cyiciro cya kabiri, izamuka mu cyiciro cya mbere mur 2014.
Kuva yashingwa, umwaka ushize nibwo yegukanye igikombe cy’igihugu cyanatumye ari yo kipe izahagararira Botswana muri aya marushanwa Nyafrika, ntabwo iratwara na rimwe igikombe cya shampiyona ya Botswana.
Umukino ubanza hagati yaya makipe uteganyijwe hagati ya tariki ya 27, 28 na 29 ukazabera muri Botswana.
AS Kigali yasinyishije abakinnyi benshi ku isoko ryo muri iyi mpeshyi
AS Kigali izahangana na Orapa United mu ijonjora ry'ibanze muri CAFConfederations Cup
TANGA IGITECYEREZO