RFL
Kigali

Basketball: Irushanwa rya BAL ryagombaga kubera mu Rwanda mu kwezi gutaha ryasubitswe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/11/2020 11:28
2


Imikino ya Basketball Africa League 'BAL' yari iteganyijwe kubera mu Rwanda mu Ukuboza 2020, yamaze gusubikwa kubera impamvu zitaramenyekana ariko bikavugwa ko zifite aho zihuriye n'icyorezo cya COVID-19, ikaba yimuriwe mu mwaka utaha wa 2021.



Nubwo itangazo ribishimangira ritarashyirwa hanze, amakuru Inyarwanda yamenye ni uko iyi mikino yari iteganyijwe kuba mu Ukuboza ikabera mu Rwanda itakibereye igihe cyari cyarateganyijwe ahubwo yimuriwe mu ntangiriro za 2021.

Byari biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira iyi mikino nyuma yo kwakira imikino y’amakipe y’ibihugu igomba kubera muri Kigali Arena kuva tariki ya 25 kugeza 29 Ukuboza 2020 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021(Afro-Basket 2021).

Mu Ukuboza 2019 nibwo mu Rwanda habereye ijonjora rya Kabiri rya Basketball Africa League aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Patriots yasoje imikino yayo idatsinzwe.

U Rwanda rwagombaga kwakira icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa cyagombaga kuba mu kwezi kwa Gatanu 2020 rikomwa mu nkokora na COVID-19.

Imikino ya BAL yari iteganyijwe mu Ukuboza 2020 yimuriwe 2021

Iyi mikino yari iteganyijwe kubera muri Kigali arena

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • LpKnXQyCDrh3 years ago
    tISDeUQCgrwWi
  • VAKnehdG3 years ago
    qMXJapWdih





Inyarwanda BACKGROUND