RFL
Kigali

Willy Gakunzi yahuje imbaraga na Ben na Chance bakorana indirimbo 'Uhoraho' ivuga ubwiru bw'Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/11/2020 8:29
0


Umuvugabutumwa akaba n'umuhanzi nyarwanda uba muri Canada, Willy Makuza Gakunzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Uhoraho' yakoranye n'itsinda Ben & Chance rihagaze neza muri iyi minsi mu muziki wo gusingiza Imana. Ni indirimbo ivuga ubwiru bw'Imana, ikaba yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo.



Willy M Gakunzi asanzwe ari n'umuyobozi w'umuryango ukora ibikorwa by'ubugiraneza, Heart of Worship in Action Foundation, ufite icyicaro muri Canada, ariko ibikorwa byawo byo gufasha abatishoboye bigakorerwa mu Rwanda n'ahandi. Mu gihe gito gishize hari imiryango ibiri itishoboye yafashije ayiha igishoro, magingo aya bakaba babayeho neza cyane aho barimo gukirigita ifaranga.

Wily Gakunzi yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya 'Uhoraho' yamujemo mu buryo busa nk'ubutunguranye. Yavuze ko imaze igihe kinini ayanditse. Yavuze ko ivuga ku bwiru bw'Imana, akaba yizeye ko izahesha umugisha buri umwe uzayumva.

Ati "Ni indirimbo ivuga ubwiru bw’Imana. Turizera ko iri bugufashe nawe. Uhabwe umugisha ubwo turamya hamwe. Ni indirimbo yaje mu buryo bwasaga n'aho butunguranye. Twari kumwe n'inshuti, dusoma Zaburi twumva twakwandika indirimbo. Umwe muri twe yandika amagambo agize igitero na refrain. 

Hanyuma indirimbo imara igihe kinini ibitse. Hanyuma umugoroba umwe ndi kuramya Imana mu rugo, ntekereza ku bwiru bw’Imana, ukuntu yaturemye ikadushiramo ubutunzi bwinshi ariko kandi ikaduhisha ibanga ryubuzima yaduhaye, numva ntakindi navuga atari ukuyiramya. Nsanga yanyise izina -kuba umwana wayo, yongeraho impa umurimo".

Willy Gakunzi yatangaje ko Ben na Chance bakoranye indirimbo ari abaramyi mu buryo bwose, abashimira uburyo bitangira bikomeye umurimo w'Imana. Yagize ati "Ben & Chance kuri njye ni abaririmbyi mu buryo bwose, ni abaramyi bo mu mutima, icyongeyeho bakaba abahanga. Gufatanya nabo muri iki gikorwa ni umugisha kandi bicisha bugufi. Kureka ibyabo bakitangira kwagura ubwami".


Willy Gakunzi yasohoye indirimbo ivuga ubwiru bw'Imana


Ben na Chance bashimiwe umutima bafite wo kwitangira umurimo w'Imana

REBA HANO 'UHORAHO' INDIRIMBO NSHYA YA WILLY GAKUNZI FT BEN & CHANCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND