RFL
Kigali

Sergio Ramos wifuzwa na Juventus na PSG mu biganiro byo kongera amasezerano muri Real Madrid

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/11/2020 13:28
0


Myugariro w'ibihe byose muri Real Madrid akanaba kapiteni wayo, Sergio Ramos, yatangiye ibiganiro byo kongera amasezerano muri iyi kipe nyuma yuko Juventus yo mu Butaliyani na PSG yo mu Bufaransa zigaragaje ko ziteguye gutanga buri kimwe cyose kugira ngo zegukane uyu myugariro uri ku Isonga ku Isi.



Amasezerano Ramos yari afite muri Real Madrid, azarangira tariki 30 Kamena 2021.

Nyuma yo kubona ko hari amakipe ari kugera amajanja Sergio Ramos ufatiye runini ikipe ya Real Madrid, Perezida w'iyi kipe Florentino Perez, usanzwe uri n'inshuti ya hafi ya Ramos, yamwegereye bagirana ibiganiro byo kuvugurura amasezerano, akongera igihe azakinira Real Madrid.

Mu minsi mike ishize, amakipe ya Juventus na PSG yatangaje ko yiteguye gutanga agatubutse agahanganira uyu myugariro uyoboye abandi ku Isi.

Ntabwo Ramos na Perez bajya bahabanya ku ijambo cyangwa ku ngingo runaka, kuko kuva yayigeramo mu 2005, uyu mukinnyi yagaragaje imikoranire ya hafi na Perez ndetse bagasenyera umugozi umwe bashakisha icyateza imbere Real Madrid.

Byiotezwe ko Sergio Ramos azongera agasinya amasezerano ari hejuru y'imyaka itatu muri Real Madrid, ku musozo w'ibiganiro ari kugirana na Perez.

Sergio Ramos yageze muri Real madrid mu 2005 avuye muri Sevilla, mu myaka 15 amaze kuyikinira imikino 655 mu marushanwa atandukanye, akaba yaratsinze ibitego 98.

Ramos yafashije Real Madrid abereye kapiteni kwegukana ibikombe 5 bya shampiyona ya Espagne La Liga, ibikombe 2 bya Copa del rey, 4 bya Super Copa Espagna, 4 bya UEFA Champions League, 3 bya UEFA Super Cup ndetse n'ibikombe 4 by'Isi by'amakipe.

Sergio Ramos ni umwe mu bakinnyi bahenze ku Isi, byasaba ikipe imwifuza gutanga amafaranga atubutse mu gihe Real Madrid yakwemera kumurekura.

Ramos amaze iminsi mu biganiro na Perez byo kongera amasezerano muri Real Madrid

Ramos ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Real Madrid






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND