RFL
Kigali

Ubuzima bwa Maradona bumeze bute nyuma yo kubagwa mu mutwe?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/11/2020 17:25
0


Umunyabigwi muri ruhago ku Isi, Diego Armando Maradona, ukomoka muri Argentine yabazwe mu mutwe aho yari afite ikibyimba ku bwonko birangira neza, kuri ubu akaba ameze neza nk’uko byatangajwe n’umuganga wamubaze.



Ku wa mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Maradona yajyanywe mu bitaro bya Buenos Aires biherereye mu murwa mukuru wa Argentina, aho yari afite ikibazo cyo kubura amaraso ahagije n’amazi mu mubiri ku buryo bukabije.

Maradona yashakiwe umuganga wihariye wo kumwitaho witwa Leopoldo Luque, ari nawe wamubaze icyo kibyimba, byose bigenda neza, akaba atangaza ko vuba aza kuba yakize.

Uyu wabaye umukinnyi ukomeye muri ruhago ku Isi, yabazwe mu ijoro ryo ku wa kabiri  n’uyu muganga usanzwe ari inzobere mu kubaga imitsi, iki gikorwa kikaba cyamaze iminota hafi 80.

Maradona wafashije Argentina kwegukana igikombe cy'Isi mu 1986,akanakora amateka akomeye muri Napoli yo mu Butaliyani,  araguma mu bitaro yitabwaho n'abaganga akazasohokamo yongeye kugira ubuzima bwiza.

Kuri ubu Maradona atoza ikipe ya Gimnasia yo mu cyiciro cya mbere muri Argentine.

Abasiportifs ndetse n'amakipe atandukanye akomeje kohereza ubutumwa bwifuriza Maradona gukira vuba barimo n'abafana b'ikipe ya Gimnasia.

Ubuzima bwa Maradona buhagaze neza nyuma yo kubagwa mu mutwe

Maradona yafashije Argentina kwegukana igikombe cy'Isi mu 1986






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND