RFL
Kigali

Aime Uwimana yasohoye indirimbo 'Imbaraga z'urugendo' yashibutse ku kurwara Cancer ya 2 kwa Nyina-TWAGANIRIYE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/11/2020 12:57
0


Umuramyi Aime Uwimana bakunze kwitwa 'Bishop w'abahanzi' akaba icyitegererezo ku bahanzi hafi ya bose mu bakora umuziki wo kuramya Imana aho bamwigiraho byinshi yaba ku buhamya bwe mu buzima busanzwe ndetse no mu buhanzi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Imbaraga z'urugendo' yanditse akuye inganzo ku kurwaya Cancer ya 2 k'umubyeyi we.



Nyina wa Aime Uwimana mu bihe byashize yarwaye Cancer ya mbere, baramuvuza arakira, amashimwe atarambuka, inkuru nziza itambuka mu nshuti n'abavandimwe n'abandi bose bamusengeraga akirwaye. Nyuma yaho mu buryo butunguranye yongeye gufatwa n'uburwayi bukomeye, arwara Cancer ya 2 by'akarusho ayirwara mu bihe bikomeye ku Isi aho abantu bose bari mu ngo zabo muri gahunda ya 'Guma mu rugo' mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya coronavirus cyugarije Isi. 

Indi nkuru wasoma: Aime Uwimana (Bishop w'abahanzi) yakuriwe ingofero mu gitaramo cy'amateka atazibagirana

Muri ibyo bihe yararwaye araremba ajyanwa kuvurwa i Butaro, ndetse abari bamurwaje bavuga ko yababaraga mu buryo bukomeye. Icyakora we ntiyatakaje ibyiringiro no kwizera Imana ndetse avuga ko ari bwo yabonye urukundo rwinshi rw'Imana, ibi bikaba byarateye inkomezi benshi cyane cyane abari bamurwaje. Umuhungu we Aime Uwimana avuga ko Imana yamuhaye imbaraga muri urwo rugendo rutoroshye ari naho hashibutse indirimbo ye nshya yamaze gushyira hanze yitwa 'Imbaraga z'urugendo'. Ni indirimbo yasohotse mu buryo bw'amajwi ikaba ifite iminota 4 n'amasegonda 36.

Muri iyi ndirimbo, Aime Uwimana aririmbamo ati "Ntereye amaso hakurya, ngaruye amaso hakuno, ndabona ukwizerwa kw'Imana, ndabona benshi bahamya bavuga ukugiraneza kwayo, bakomejwe n'ijambo yavuze. Banyuze mu mibabaro, muri byinshi binaniza, bakomeza isezerano, biringira uwabakunze, bamwishingikirizaho, bahabwa imbaraga z'urugendo. Ndabona basa n'abababara ariko bishima iteka, basa n'abakene anyamara batungishije benshi, basa n'abatagira icyo bafite nyamara bafite byose bakomejwe n'Uhoraho. Bahuye n'ibibahiga bishaka kubahinuza bakomera kw'ibanga, mu majwi menshi azimiza biringiye iry'Umwungeri, bahabwa imbaraga z'urugendo".

InyaRwanda.com yaganiriye na Aime Uwimana tumubaza byinshi kuri iyi ndirimbo ye

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, yadutangarije ko akurikije uko umubyeyi we yari arembye mu bihe bya 'Guma mu rugo', kuri ubu ari koroherwa.  Ati "Ubu ngubu ari korohererwa ukurikije n'uko yari ameze mbere". Ku bijyanye n'aho yakomoye iyi ndirimbo ye nshya, yatangiye atubwira uko umubyeyi we yarwaye Cancer ya mbere akaza kuyikira ariko nyuma yaho akongera akaremba. 

Yagize ati "Ni kwa kundi ubona umukristo ari kunyura mu bihe bigoye, bitoroshye, uburibwe ni bwinshi,..yarwaye Cancer ya mbere turasenga Imana, ku bw'Imana baramubaga akira bitaruhanyije, ku buryo bwari ubuhamya bukomeye. Ni bumwe mu buhamya twanatangaga cyane tunezerewe, noneho nyuma yo kunezerwa cyane no gutanga ubuhamya, ubona Imana yagize icyo ikora, agahita yongera akarwa indi Cancer itandukanye na ya yindi noneho ikamukomerera birenze bidafite aho bihuriye n'iya mbere". 

Aime Uwimana avuga ko ibyabaye byari bigamije guhinyuza kwizera kwe n'ukw'abandi banyuranye


Avuga ko ari ibintu byaje bisa nk'ibihiga cyangwa bihinyuza ukwizera kwabo, ariko baza kuneshesha iki gitero imbaraga bahawe n'Imana. Ati "Ni nk'ibintu bije bihiga cyangwa bihunyuza kwizera kwacu, ariko hamwe n'ibyo biza biduhiga, twari tuzi ko Imana yakoze barangiye, Imana ikatwongerera imbaraga zo muri uru rugendo. Yarwaye, aremba mu bihe bitoroshye mu bihe bya coronavirus, tujya i Butaro, biza mu bihe bitoroshye nawe ntiyoroherwa, 

Umuntu wawe ukunze aje azi ko ubuhamya bwatambutse habaye ikintu gikomeye Imana yamukijije mu buryo bw'ibitangaza kandi tugatanga n'ubuhamya cyane kenshi tunezerewe,..bikaza ari ibintu bibi cyane bije guhinyuza cyangwa bije guhiga kwizera. Nuririra aho ngaho ngenda mvuga n'ibindi nyine ko nk'umukristo tunyura muri byinshi bitandukanye ariko Imana iduha imbaraga z'urugendo, iduha imbaraga zikwiriye bitewe n'aho tugeze, Imana iduha imbaraga zo mu rugendo". 

Yunzemo ati "Aho tugeze haba hatoroshye, Imana ihaduhera imbaraga zituma tubasha gukomeza. Hari igihe ubona umukristo ukabona ari kunyura mu bihe bitoroshye, hari nk'aho mvuga nti 'ndabona basa n'abababara ariko bishima iteka, ni kwa kundi ubona umuntu arababaye, ari mu bihe btoroshye ariko ukabona n'ubwo ababaye n'ubwo ameze nabi muri we imbere mu mutima harimo ibyiringiro bimuha amahoro kuko Mama yarababaraga cyane ukabona arababaye cyane rwose,..ariko hamwe n'ibyo ukabona afite ibyiringiro akanyuzamo akadutera imbaraga ubwe, akavuga ati sinigeze numva urukundo rw'Imana nk'uko ndimo kurwumva ubungubu, ukabona hari irindi banga".

Aime Uwimana avuga ko amasengesho y'Intore z'Imana ahindura byinshi ku Isi


Ati "Ni yo mpamvu mvuga ngo bahuye n'ibibahiga bishaka kubahinyuza ariko bakomera ku ibanga, abakristo bafite ibanga bagendana naryo, hari n'aho mvuga ngo basa n'abakene ariko batungishije benshi, umukristo asa n'umuntu uri aho, (ariko si bose kuko harimo n'abari aho basa n'aho ibintu byabananiye), ariko kubera kwa kuntu basenga biginga Imana, ugasanga hariho ibintu birimo biratungana ku Isi atari uko biri kwikora gusa ari ukubera ko hari abantu bapfukama bakajya ku mavi, bagasenga, bagasengera ubugingo bwabo bagasengera n'abandi. Ku bw'intore z'Imana ziri ku isi hari byinshi bikoreka abantu batamenya ko byaturutse ku mavi y'intore z'Imana ziri ku Isi". 

UMVA HANO INDIRIMBO 'IMBARAGA Z'URUGENDO' YA AIME UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND