RFL
Kigali

Aime Uwimana (Bishop w'abahanzi) yakuriwe ingofero mu gitaramo cy'amateka atazibagirana-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/10/2018 4:54
3


Mu ijoro ryacyeye muri Kigali habereye igitaramo cy'amateka cy'umuhanzi Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop w'abahanzi' bitewe n'uko hafi ya bose mu bahanzi nyarwanda bakora umuziki wa Gospel bamufatiraho icyitegererezo mu buhanga buhanitse mu muziki ndetse no mu buhamya bwe bwiza.



Indi mpamvu Aime Uwimana afatwa nka 'Daddy w'abahanzi ba Gospel' hano mu Rwanda, ni uko yabatanze mu muziki dore ko awumazemo imyaka isaga 22. Hari n'abamufata nk'umutambyi wahamagawe n'Imana, mu gufasha imitima y'abantu benshi abinyujije mu kuramya no guhimbaza Imana. Kuri iki Cyumweru tariki 14/10/2018 ni bwo Aime Uwimana yakoze igitaramo gikomeye cyatumye buri wese wacyitabiriye amukurira ingofero bitewe n'ubuhanga buhanitse yagaragaje mu miririmbire ye.

Abanyamuziki bitabiriye ku bwinshi igitaramo cya Aime Uwimana

Iki gitaramo cyabereye mu Ihema rya Virunga ribarizwa muri Kigali Conference and Exhibition Center ahazwi nka Camp Kigali, kuva saa Moya z'umugoroba kugeza Saa Yine z'ijoro. Abanyamuziki bazwi hano mu Rwanda bari muri iki gitaramo cya Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop' ni Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Tonzi, Simon Kabera, Israel Mbonyi, Dominic Ashimwe, Bahati Alphonse, Phanny Wibabara, Kavutse Olivier n'umugore we Amanda Fung, Aimable Twahirwa, Yverry, King James, Kanuma Damascene, Janvier Muhoza, Bosco Nshuti, Jackie Mugabo, Yvan Ngenzi, Guy Badibanga, The Pink, Rene Patrick, Annet Murava, Eddie Mico, Serge Iyamuremye n'abandi.

Aime Uwimana yahesheje umugisha abari mu gitaramo cye

Iki gitaramo cyateguwe na Aime Uwimana ku bufatanye na Urugero Media Group, cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru mu gihe kwinjira byari ukwishyura. N'ubwo iki gitaramo cyatinze gutangira bitewe n'umuriro watengushye abantu dore ko wamaze isaha utari wagaruka mu gihe igihe cyo gutangira cyari cyageze, aho waziye abari muri iki gitaramo bagize ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana. Muri iki gitaramo, Aime Uwimana yari ari kumwe na Israel Mbonyi, Simon Kabera na True Promises ukongeraho abandi baririmbye mu buryo butunguranye ari bo Rene Patrick, Guy Badibanga, Yvan Ngenzi n'umuhanzi ukizamuka Prosper Nkomezi wagaragarijwe ko indirimbo ze zifasha benshi.

Prosper Nkomezi yatunguranye aririmba muri iki gitaramo

Saa kumi n'imwe na 24 z'umugoroba (5:24) ni bwo Mc yageze kuri stage, atangira ashimira Imana yemeye ko iki gitaramo kiba anashimira cyane itangazamakuru. Umuriro waje kugenda, abanyamasengesho bahita bajya mu nguni zinyuranye binginga Imana. N'ubwo ariko hari mu mwijima, abari mu gitaramo bahimbaje Imana mu buryo bukomeye bakoresheje izo mu gitabo. Aho umuriro wagarukiye, Aime Uwimana yakoze amateka atazibagirana. Yaririmbye yirekuye mu njyana zinyuranye, acereza Imana biratinda.

Aime Uwimana yagaragaje ubuhanga buhanitse mu ijwi rye rigororotse, abari mu gitaramo cye bamukurira ingofero. Yanyuzagamo akigisha ijambo ry'Imana, akanasobanura inkomoko y'ishimwe akunze kuririmba cyane mu ndirimbo ze. Yavuze ko yahemukiwe cyane n'umuntu yari yizeye kurusha abandi, Yesu aramutabara, kuva ubwo atangira guhamiriza isi ko nta wundi wo kwisunga no gushimwa utari Yesu Kristo. Indirimbo ye 'Inkovu z'urukundo' yavuze ko yayanditse ubwo yakoraga impanuka agakomereka kubera gukunda umuziki. Yabihuje n'urukundo Yesu Kristo yapfuye kubera gukunda abari mu isi.

Aime Uwimana mu gitaramo yakoreyemo amateka

Aho umuriro wagarukiye nyuma y'isaha imwe, Aime Uwimana yagiye kuri stage hafi Saa moya z'umugoroba ahera ku ndirimbo 'Yesu uri Umwami'. Yaje kwitsa ashimira cyane abitabiriye igitaramo cye anabiseguraho ku bw'ikibazo cy'umuriro cyabayeho. Yaririmbye indirimbo ze zinyuranye akumbuza abantu ibihe bya kera. Mu ndirimbo yaririmbye harimo; Naba mpumirije, Akira amashimwe, Nicaye ku birenge by'Umukiza, Yesu Mwami ahimbazwe, Ngwino mukiza twibanire, Kuko nta uhwanye na we, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi (Sinzi ukuntu ubigenza), Urwibutso, My Deliverer, Ndi umwana mu rugo, Amariba ya Bukunzi, Inkovu z'urukundo, Iminsi yose, Ni uw'igikundiro, Ninjiye ahera, Nyibutsa n'izindi. Indirimbo yasorejeho ni 'Muririmbire Uwiteka' akaba yayiririmbanye n'abahanzi bose bari bitabiriye iki gitaramo. Bayiririmbye Saa Yine n'iminota 16.

Aime Uwimana na Israel Mbonyi baririmbanye indirimbo 'Indahiro'

Saa Mbiri na 17 ni bwo Guy Badibanga yagiye kuri stage aririmba indirimbo imwe 'Shangilieni Bwana' aho yari ari kumwe n'ababyinnyi b'abahanga bo muri Shining Stars bari bambaye mu buryo bubereye ijisho. Saa mbiri na 25 hakurikiyeho Simon Kabera wishimiwe bikomeye, aririmba indirimbo ye nshya 'Hari inshuti nabonye' ndetse na 'Mfashe inanga' imwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane. Prosper Nkomezi yakurikiyeho aririmba 'Ibasha gukora', nyuma yaho ajya kwicara, gusa abantu bakomeza kuyiririmba nk'ikimenyetso cy'uko yabafashije cyane.  Saa mbiri na 45 bakiriye True Promises iririmba indirimbo imwe gusa ari yo 'Wadushyize ahakwiriye'.

Rene Patrick  ni umwe mu banyempano u Rwanda rufite

Hakurikiyeho Rene Patrick aririmba 'Arankunda umunsi ku wundi', benshi batangarira ubuhanga bwe. Saa Tatu n'iminota 4 ni bwo Aime na Mbonyi baririmbanye indirimbo bakoranye yitwa Indahiro, nyuma yayo Israel Mbonyi aririmba Sinzibagirwa, yishimirwa cyane n'abakunzi b'umuziki we. Saa Tatu na 45, Aime Uwimana yagarutse kuri stage ari kumwe na Yvan Ngenzi bahimbaza Imana mu njyana Gakondo. Aime yahise afata umunota umwe yigana ibicurangisho binyuranye akoresheje umunwa. Yakomewe amashyi y'urufaya kubera ubuhanga yabikoranye.

Aime Uwimana yashimiye cyane umugore we wari MC muri iki gitaramo. Mu kumushimira yateye urwenya, abantu baraseka cyane. Yavuze ko hari umugore mwiza yakunze cyane uri muri iki gitaramo. Abantu bahise bagira amatsiko y'uwo mugore, bagiye kubona babona ahamagaye umugore we. Aime Uwimana yagize ati: "Hari umugore mwiza nabonye hariya, ndashaka kumutereta imbere yanyu. Uyu mugore mwiza gutya, muterese ntimwanjya inyuma?"

Abantu bose bahise baseka abandi bakoma mu mashyi baravuga ngo 'Yego Twakujya Inyuma'. Aime yanashimiye mama we witabiriye iki gitaramo, nabwo asetsa abantu avuga ko hari abantu bakunze kuvuga ko atari mama we ahubwo ari mushiki we bitewe n'uko ku maso ubona akiri muto. Saa Yine na 16 ni bwo Aime Uwimana yahamagaye kuri stage abahanzi bose bari mu gitaramo cye baririmbana indirimbo 'Muririmbire Uwiteka'. Nyuma yayo, Simon Kabera yayoboye isengesho ryo gusabira umugisha Aime, bamwaturaho imigisha y'uburyo bwose kuri we no ku muryango we, igitaramo kirangira gutyo. Nyuma y'igitaramo hatangajwe ko hari CD iriho indirimbo zisaga 70 za Aime Uwimana, abayishaka bakaba bayibona ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa (5,000Frw). 

Aime Uwimana yabwiye Inyarwanda.com akari ku mutima we nyuma y'igitaramo cye

Nyuma y'iki gitaramo cyiswe Hari Amashimwe Live Concert, Inyarwanda.com twaganiriye na Aime Uwimana tumubaza uko yabonye igitaramo cye amaze iminsi itari micye yitegura. Twamubajije ndetse n'icyo yishimiye cyane, avuga ko yakozwe ku mutima no kuba abari mu gitaramo cye bagiranye ibihe byiza n'Imana binyuze mu kuyiramya. Yiseguye ku bantu bose bari mu gitaramo cye ku bw'ikibazo cy'umuriro cyabayeho, avuga ko byabatunguye kuko bitari bisanzwe biba muri Camp Kigali. Yashimiye abari mu gitaramo uko babyitwayemo, bimwongerera muri we gukunda cyane 'abarokore'. Yagize ati:

Rero buriya umuntu aba afite ikintu nyamukuru yifuza muri event aba ari gutegura, njyewe nifuzaga mbere y'ibindi kugirana ibihe byiza birambuye byo kuramya Imana n'abaje mu gitaramo, kandi Imana yarabiduhaye. Ndayishimira pe. Igikuru umuntu aba akeneye iyo yaje mu gitaramo cyangwa mu materaniro ni ukugirana ibihe byiza n'Imana bimwubaka kandi birushaho gukuza usabane bwe nawe, rero ndashima Imana cyane ko yaduhaye ibihe byiza. Ikindi gusa ndisegura ku bitabiriye ku bw'ikibazo cyo kubura umuriro cyatunguranye bigatuma igitaramo gitangira gitinze, ntabwo ari ikibazo gisanzwe kibaho muri Camp Kigali. Natwe na Camp Kigali twese byadutunguye, ariko kandi nabashimira kuko bihanganye bakabyitwaramo neza, mugani w’uwavuze ngo nongeye gukunda abarokore.

REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO HARI AMASHIMWE

Iki gitaramo cyitabiriwe cyane

Prophet Claude (ibumoso) yitabiriye iki gitaramo

King James yari ari muri iki gitaramo

Bagize ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana

Israel Mbonyi ntazibagirwa ibihe byiza yagiriye muri iki gitaramo

Kavutse Olivier na Caleb Uwagaba uherutse gupfusha umugore bakozweho bikomeye

Patient Bizimana yafashijwe cyane

Guy Badibanga mu gitaramo cya Aime Uwimana

Simon Kabera yeretswe ko yari akumbuwe cyane

Prosper Nkomezi umunyempano idasanzwe yanyuze benshi

Aline Gahongayire yanyuzwe cyane n'iki gitaramo

Kavutse hamwe n'umugore we Amanda Fung ndetse n'imfura yabo Jireh Reign Shi-Rong

True Promises baririmbye indirimbo imwe 'Wadushyize ahakwiriye'


Rene Patrick yakoreye muri iki gitaramo ibidasanzwe!

Israel Mbonyi, umusore uhorana ibyishimo akaba umunyempano ikomeye

Mu minota igera ku 10 yamaze kuri stage, Israel Mbonyi yishimiwe cyane

Aime Uwimana hamwe na Yvan Ngenzi bahimbaje Imana mu njyana Gakondo

Serge Iyamuremye atambira Imana

Yvan Ngenzi yagaragaje ko ari umwami w'injyana Gakondo muri Gospel

Aime Uwimana yashimiye cyane Imana yamushoboje

Aime yasabiwe umugisha mu isengesho ryayobowe na Simon Kabera/Ifoto: Byumvuhore Frederick

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

REBA UKO AIME UWIMANA YARIRIMBYE MU GITARAMO CYE CY'AMATEKA

REBA UKO SIMON KABERA YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO


REBA UKO ISRAEL MBONYI YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO


AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com

VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DIDI 5 years ago
    Nukuri Aimé ni umunye mpano, umunya mugisha, umuhanga mu muziki.... icya nejeje kurushaho ni ukuntu aca bugufi. Imana imwagure muri byose
  • Elvis5 years ago
    Imana ikomeze guha Aime umugisha n'abamufashije bose gutegura igitaramo cyo kuramya cyiza.
  • Uwimana5 years ago
    Aime Imana Ijye Ihorana nawe Ikomeze intambwe zawe nukuli,muriki sinabashije kuboneka bt igitaha noneho nzicara mubimbere,you inspire me





Inyarwanda BACKGROUND