RFL
Kigali

Canada: Blameless yasohoye indirimbo nshya “Addicted” ikubiyemo ubutumwa bwiza ku bakundana -YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/11/2020 15:15
0


Innoncent Nzayisenga (Blameless) umuhanzi w'ijwi ryiza yashyize hanze indirimbo nshya yise “Addicted” ikubiyemo amagambo meza y’urukundo abakundana bakumva bakanezerwa.



Blameless ni umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cya Canada, akaba umwe mu baririmbyi beza u Rwanda ruzagira nakomeza gushyiramo imbaraga mu bihangano bye. Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu muhanzi yavuze ko azakomeza gukora muzika kandi ikagera kure.


Blameless ufite indirimbo hafi 9 harimo ize 6 n’izo yakoranye n’abandi bahanzi 3, mu mwaka wa 2014 ni bwo yerekeje muri Canada gukomeza amashuri ye kugeza magingo niho atuye akaba ari naho akorera ibikorwa bya muzika yatangiye mu mwaka wa 2016. 

Uyu muhanzi, ubusanzwe ni umucuranzi w’ibicurangisha bya muzika birimo Piano na Guitar, ibi byose akabifatanya no gutunganya indirimbo aho inyinshi mu ndirimbo ze ariwe uzikorera ndetse agakorera n’abandi bahanzi batandukanye.

Mu gukora indirimbo zigisha urukundo, Blameless yagiye akora indirimbo zitandukanye abantu bamenye harimo iyitwa “Umubavu”, “Emera”, “Ndabivuze” “Nostalgia” n’izindi. Ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo shya “Addicted” avuga ko iyi ari imwe mu ndirimbo zizaba igize Album ari gukoraho ariko igafasha cyane abakundana ikanabamo amagambo abakundana bakumva buri gihe.


Blameless avuga ko Album ari gukoraho ari iya 2, ikaba yitwa ”Emera”. Izaba iriho indirimbo 14 zitandukaye zirimo n'iyi nshya “Addicted” yamaze gushyira hanze. Ku ntego yo guteza imbere muzika agira ati: “Umuhanzi agira intego muri muzika, iiyo nta ntego, nta cyerekezo uba ufite, njyewe rero nifuza gushyira itafari kuri muzika Nyarwanda ikamenyekana no kuruhando mpuzamahanga”.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “ADDICTED” YA BLAMELESS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND