RFL
Kigali

Amazimwe muri Real Madrid! Benzema na Vinicius ntibacana uwaka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/10/2020 15:56
1


Umwuka si mwiza mu rwambariro rwa Real Madrid nyuma y'amagambo rutahizamu w'umufaransa, Karim Benzema, abujije myugariro Ferland Mendy kutongera guha umupira umunya Brazil Vinicius Jr, yashinjaga kudakinana na bagenzi be kandi agapfusha ubusa imipira yose ahawe.



Ku mukino wa UEFA Champions League, Real Madrid yanganyijemo na Borussia Monchengladbach 2-2, ntabwo Karim Benzema yishimiye imikinire ya mugenzi we Vinicius Jr, wakomezaga apfusha ubusa imipira yahabwaga kandi iyi kipe yo mu Budage yari yabatsinze igitego.

Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid yatsinzwe 1-0, maze ubwo bavaga mu karuhuko baje gukina iminota 45 y'igice cya kabiri, Camera zafashe Karim Benzema yihaniza myugariro Ferland Mendy kutongera guha umupira Vinicius. Yagize ati "Ntiwongere kumuhereza umupira muvandimwe….Ahanganye natwe”.

Mu gice cya kabiri Real Madrid yahise itsindwa ikindi gitego biba 2-0, gusa yaje kuva inyuma byose irabyishyura umukino ugana ku musozo, aho yishyuye icya mbere ku munota wa 87 icya kabiri icyishyura ku munota w 91.

Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe aguye miswi 2-2, Real Madrid yongera gutakaza undi mukino kuko uwa mbere mu itsinda yaherukaga gukina yari yatsindiwe ku kibuga cyayo na Shakhtar Donetsk ibitego 3-2.

Nyuma y'uyu mukino ntabwo Vinicius yashimishijwe n'amagambo Benzema yabwiye Mendy, kuko asanga atari akwiye kuyavuga kuko asanga byari kuba byiza akamwegera akamugira inama y'ibyo yahindura, aho kubuza mugenzi we kumuha imipira.

Nyuma y'uko ibyo Benzema yabwiye Mendy bikwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bitandukanye, uyu rutahizamu uri muri ba Kapiteni ba Real Madrid abibonye yaciriye abantu umugani wo mu Cyarabu uvuga ngo “Imbwa ziramoka ariko imodoka zigahita”.

CVinicius akunze gutungwa agatoki n'abafana ndetse n'abakurikiranira hafi ikipe ya Real Madrid, bavuga ko atabyaza amahirwe umwanya aba yahawe wo gukina, aho atakaza imipira yagakwiye kugoboka ikipe aho rukomeye.

Ntacyo umutoza wa Real Madrid Zinedine Zidane aravuga ku myitwarire y'aba bakinnyi bagaragaje ku mukino wa Borussia Monchengladbach.

Benzema yikomye cyane imikinire ya Vinicius

Benzema abuza Mendy kongera guha umupira Vinicius

Benzema ntiyanyuzwe n'imikinire ya Vinicius mu gice cya mbere

Vinicius anengwa gupfusha ubusa imipira yagafashije Madrid kubona intsinzi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • byiringi ro apholdice3 years ago
    benzema afi imi com ibi musu r bu rung





Inyarwanda BACKGROUND