RFL
Kigali

Abakinnyi ba Barcelona banze kwitabira inama! Ntibakozwa ibyo kugabanyirizwa imishahara

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/10/2020 17:04
0


Benshi mu bakinnyi ba FC Barcelona ntibakozwa ibijyanye n'icyifuzo cy'ubuyobozi bw'iyi kipe bwifuza kugabanya imishahara yabo kugira ngo bahangane n'ingaruka z'icyorezo cya Coronavirus.



Bitewe na Coronavirus ibyinjirizaga ikipe byaragabanyutse, bityo ubuyobozi bwa Barcelona bwanzura ko mu guhangana n'iki kibazo bagomba kugabanya imishahara y'abakinnyi ndetse n'abandi bakozi b'iyi kipe.

Abakinnyi barimo Gerard Pique, Marc-Andre ten Stegen, Frenkie de Jong na Clement Lenglet, bemeye kugabanyirizwa imishahara kugira ngo basinye amasezerano mashya n'iyi kipe.

Bitunguranye inama yari iteganyijwe kuri uyu wa kabiri, yari guhuza abakinnyi ndetse n'ubuyobozi bw'iyi kipe bakaganira ku igabanyuka ry'umushahara, ntiyabaye kubera ko abakinnyi babuze. Benshi mu bakinnyi batatangajwe amazina ntibifuza ko imishahara yabo igabanywa.

N'ubwo bizagorana ariko hagomba kubaho ibiganiro hagati y'abakinnyi ndetse n'ubuyobozi bwa FC Barcelona kugira ngo bahuze ku mwanzuro w'iki kibazo kuko gishobora gusubiza inyuma umusaruro w'iyi kipe iri kurwana no kuva mu bihe bibi.

Komite ya FC Barcelona itaravuzweho rumwe mu gihe imaze iyobora, bikaba bikomeje kuvugwa ko amahirwe yo kongera gutorerwa indi manda agerwa ku mashyi.

Bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona ntibakozwa ibyo kugabanyirizwa imishahara

Abakinnyi ba Barcelona ntibitabiriye inama yari kubahuza n'ubuyobozi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND