RFL
Kigali

Lampard yasobanuye impamvu yagaruye mu kibuga Petr Cech w'imyaka 38 wari umaze amezi 18 adakina

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/10/2020 16:09
0


Umusaruro mubi wa Kepa arrizabalaga wari waragiriwe icyizere akagirwa nimero ya mbere mu izamu rya Chelsea, byatumye iyi kipe isinyisha Edouard Mendy wakiniraga Rennes yo mu Bufaransa, bituma igira abanyezamu 4 mu rwego rwo kubona ibisubizo byinshi no guhanganira umwanya wo kubanza mu kibuga.



Chelsea yatunguye Isi yose ubwo muri iki cyumweru hagati yasohoye Petr Cech ku rutonde rw'abakinnyi 25 barimo bitegura umukino wa Sevilla muri UEFA Champions League.

Uyu mukinnyi yari amaze amezi 18 nta mukino n'umwe akina, gusa ngo akaba yaritabajwe bijyanye n'ingaruka COVID-19 yagize ku mupira w'amaguru by'umwihariko.

Umutoza Lampard avuga ko abantu batakabaye batungurwa no kubona Cech agaruka mu kibuga kuko ahari nk'uwatabara ikipe igihe cyose ihuye n'ibibazo.

Nyuma y'umukino Chelsea yari imaze kunganya 0-0, Lampard yagize ati:"Ntabwo nabikoze kubera ubushake, Cech yitozanya na bagenzi be buri gihe kandi ukabona ko abikora abikunze".

"Njye na Cech ntawatekerezaga ko byaba muri uyu mwaka, gusa nzi neza uburyo yitwara n'uburyo ahagaze muri iki gihe, nzi ko turi mu bihe bibi nta rwitwazo twagira kandi dufite Cech wajya mu izamu".

"Ntabwo nabiteganyaga, gusa nta muntu wateganyaga ko mu mezi atandatu cyangwa arindwi Isi yaba imeze itya"!

Mu gihe andi makipe atari guha agaciro abakinnyi basa nk'abakuze bayakiniye, nka Arsenal yajugunye Ozil na Manchester United idakozwa ibya Segio Romero byarangiye banamutanze, Chelsea yo ibonamo Cech nk'igisubizo mu izamu ryayo.

Cech afatiye runini cyane ikipe ya Chelsea, uretse kuba bamwitabaza mu izamu, anagira uruhare mu igurwa ry'abakinnyi batandukanye nka Mendy ndetse akaba ari n'umujyanama w'umutoza Frank James Lampard.

Lampard yishimira kuba afite Cech iruhande rwe, kuko Cech afite ubushobozi bwo kuvuga indimi eshanu, harimo  (Czech, English, German, Spanish, French).

Lampard avuga ko mu gihe agifite Cech, azabatabara mu izamu nibagera aho rukomeye kandi bamukeneye bidakuyeho ko hari n'ibindi bikorwa bitandukanya by'iterambere afasha iyi kipe.

Lampard avuga ko mu minsi iri imbere Cech azihugura mu bijyanye n'ubutoza akazafasha gutoza abanyezamu b'iyi kipe y'i London.

Cech yagaragaye mu bakinnyi 25 biteguraga umukino wa Sevilla muri UCL

Cech yabaye umunyezamu ukomeye muri Chelsea mu myaka yashize







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND