RFL
Kigali

Bidasubirwaho Abeddy Biramahire yateye umugongo Rayon Sports asinyira AS Kigali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/10/2020 12:30
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu amavubi, Biramahire Abeddy wakiniraga Buildcon yo muri Zambia, yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri AS Kigali nyuma yo kunaniranwa na Rayon sports yamurambagije mbere.



Abbedy yatangaje ko hari ibyo atumvikanye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports byatumye ahindura intekerezo agana muri AS Kigali nayo yamwifuzaga kandi imuha ibyo yari akeneye byose.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020, nibwo ikipe ya As Kigali FC yasinyishije rutahizamu Abbedy amasezerano y'imyaka ibiri, ariko hashyirwamo ingingo ivuga ko nta yindi kipe yo mu Rwanda yemerewe gukina atarasoza imyaka ibiri muri iyi kipe y'umujyi wa Kigali.

Abbedy yabaye umukinnyi wa gatanu mushya AS Kigali iguze mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2020/21 utangira. Akaba akurikiye abandi bakinnyi bamubanjirije muri iyi kipe barimo Hakizimana Muhadjiri, Rugirayabo Hassan, Emery Bayisenge na Shabani Hussein Tchabalala.

Uyu mukinnyi  wari umaze amezi atandatu muri Mukura Victory Sports y'i Huye, yayisohotsemo muri Nyakanga 2019 yerekeza muri Buidcon yo muri Zambia aho amaze umwaka umwe akina.

Abeddy wigaragaje cyane akinira Police FC, muri Nzeri 2018 yabengutswe na Club Sfaxien yo muri Tunisie, aho yavuye agaruka mu Rwanda akinira Mukura, aza kuyisohokamo yerekeza muri Buildcon yo muri Zambia yakiniye umwaka umwe.

Uyu rutahizamu ni umwe mubari bacungiweho ibitego by'Amavubi  muri CHAN  ya 2018 yabereye muri Morocco.

AS Kigali ikomeje umwiherero, aho iri kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup izatangira gukina mu mpera z'ukwezi gutaha kwa 11,

ikaba izakina umukino wa kabiri wa gicuti na APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru, mu gihe umukino uheruka kubahuza ku wa Kane baguye miswi 1-1.

Biramahire Abbedy yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri AS Kigali

Abbedy yateye umugongo Rayon Sports yabimburiye izindi kumurambagiza

Abbedy yari amaze umwaka muri Buildcon FC yo muri Zambia





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND