RFL
Kigali

Pius yongeye ubushyuhe mu ndirimbo ye yifashishije Marina, Rosa Ree na A Pass uherutse kujyana ihene ku rubyiniro-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2020 13:52
0


Umuhanzi Rukabuza Rickie uzwi kandi nka Deejay Pius yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ubushyuhe Remix’ yasubiyemo yifashishije abahanzi bagezweho barimo Marina, Rosa Ree na A Pass uherutse gutungurana akajyana ihene ku rubyiniro.



Indirimbo ‘Ubushyuhe’ iri mu zifite igikundiro cyihariye kuva uyu muhanzi yayisohora ayikoranye n’umuhanzi Bruce Melodie. Ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 800 mu gihe cy’amezi atatu.

Ni imwe mu ndirimbo zari zihataniye ibihembo bya Kiss Simmer Award byatanzwe na Radio Kiss Fm nk’indirimbo y’impeshyi ya 2020. Dj Pius we avuga ko ari "ubushyuhe kugeza kuri Noheli."

Umusemburo w’iyi ndirimbo ‘Ubushyuhe’ wongewemo amasaka n’umuhanzikazi Marina ubarizwa muri Label ya The Mane, umunya-Tanzania Rosa Ree uri mu bagezweho ndetse n’umunya-Uganda A Pass ukunze kugaragaza inyota yo gutura mu Rwanda.

Rosa Ree waririmbye muri iyi ndirimbo azwi mu ndirimbo ‘Nguvu za Kiume’ yo mu 2019, ‘Sukuma Ndiga’, ‘Asante Baba’ yo mu 2019 n’izindi.  Iyi ndirimbo ye ‘Sukuma Ndiga’ yaje kongera kuyikorana na Rayvanny bayisohora ku wa 28 Mata 2020, ubu imaze kurebwa n’abantu 1,345, 930.

Uyu mukobwa kandi yakoranye indirimbo n’abarimo Roberto. Yifashe amashusho y’amasegonda macye agaragaza ko yanyuzwe no kuba ari umwe mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo y’umuhanzi wo mu Rwanda Deejay Pius.

Alexander Bagonza [A Pass] ni umuhanzi wo muri Uganda urangwa n’udushya turwaza benshi imbavu. Aherutse gutungurana mu gitaramo ajyana ihene ku rubyiniro mu kugaragaza ko ari umuhanzi w’ibihe byose udasanzwe!’

Byari mu gitaramo cya Club Beatz At Home Concert yahuriyemo n'abarimo Lilian Mbabazi, Sheebah Karungi, Crysto Panda n'abandi. Uyu muhanzi mu 2018 yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda mu 2021, ariko ntari mu batanze kandidatire muri iki gihe.

Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko ni umwanditsi w’indirimbo wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Give me a kiss’ yo mu 2016, ‘Omuvubuka’ yo mu 2017, ‘Chupa ku Chupa’ n’izindi.

Deejay Pius, Marina, Rosa Ree na A Pass baririmbye bavuga ko urubyiruko rw’iki gihe rufite ubushyuhe, bubasunikira kwishimisha uko byagenda kose, buri wese yegeranye n’undi.

‘Ubushyuhe Remix’ yakozwe na Madebeats mu buryo bw’amajwi (Audio) naho amashusho (Video) yakozwe na Serge Girishya wo mu Rwanda ndetse na Sasha Vybz wo muri Uganda.

Deejay Pius yifashishije abahanzi bagezweho asubiramo indirimbo ye yise 'Ubushyuhe'


Marina uri mu bafite ijwi ryihariye yaririmbye mu ndirimbo 'Ubushyuhe Remix' ya Deejay Pius

A Pass wo muri Uganda aherutse gutungurana ajyana ihene ku rubyiniro mu gitaramo mu kugaragaza ko ari umuhanzi w'ibihe byose

Umuhanzikazi Rosa Ree ukurikirwa n'abantu barenga miliyoni 1 kuri Instagram yagaragaje ishema atewe no kuririmba mu ndirimbo y'umuhanzi nyarwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUSHYUHE REMIX' YA DEEJAY PIUS YAKORANYE NA MARINA, ROSA REE NA A PASS









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND