RFL
Kigali

Gicumbi FC na Heroes zamanuwe mu cya kabiri zareze FERWAFA muri RGB

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/10/2020 15:31
0


Amakipe ya Gicumbi FC na Heroes, yandikiye urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB, arusaba kuyarenganura kuko yarenganijwe akamanurwa mu cyiciro cya kabiri mu buryo budakurikije amategeko.



Mu ibaruwa ndende ubuyobozi bwa Gicumbi FC n'ubwa Heroes bwandikiye RGB, bukamenyesha Minisiteri ya siporo ndetse na Minisitiri w'intebe, bwamenyesheje uru rwego ko FERWAFA itubahirije amategeko/Status agenga FERWAFA nk'umuryango nyarwanda utari uwa Leta, ahera ko asaba kurenganurwa.

Nyuma yo gusoza imikino 23 yakinwe mu mwaka w'imikino wa 2019/20 muri shampiyona y'u Rwanda, igasozwa Heroes na Gicumbi FC arizo ziri inyuma ku rutonde rwa shampiyona, FERWAFA yafashe umwanzuro ko aya makipe asubira mu cyiciro cya kabiri, APR FC yari iyoboye urutonde rwa shampiyona ihabwa igikombe.

Ntabwo aya makipe yishimiye uyu mwanzuro wa FERWAFA, dore ko atahwemye kugaragaza ko FERWAFA yabogamye itakurikije amategeko, isaba abanyamuryango ba FERWAFA kubarenganura mu nama y'inteko rusange y'iri shyirahamwe.

Mu nteko rusange yabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, FERWAFA nubundi yashimangiye ko aya makipe amanuka akazakina icyiciro cya kabiri mu mwaka utaha w'imikino.

Kugeza magingo aya, Gicumbi FC na Heroes zirahamya ko zikomeje kurenganywa na FERWAFA kuko ibyo ikora bidakurikije amategeko, bityo ikaba yandikiye RGB ishaka ubutabera bwuzuye kuri iki kibazo.

IBARUWA GICUMBI FC NA HEROES ZANDIKIYE RGB








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND