RFL
Kigali

Uko Bushayija Pascal yagizwe umukire n'umwuga wo gushushanya nyuma yo kuwutangira ababyeyi be batabishaka

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:19/10/2020 18:02
0


Bushayija Pascal ni umuhanzi w'umugeni watangiye kwamamara mu 1973 ubwo yashushanyaga Perezida Habyarimana agahembwa ibihumbi 60 by'amanyarwanda. Muri uyu mwuga amazemo imyaka myinshi, amaze gushushanya abanyacyubahiro batandukanye barimo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Perezida Museveni wa Uganda n'abandi.



Ubwamamare bwe mu mwuga w’ubugeni Bushayija abukomora mu ishuri ryo ku Nyundo. Amaze igihe kinini muri uyu mwuga aho kugeza uyu munsi amaze kuwusaruramo agatubutse. Amafaranga menshi yafashe bwa mbere muri uyu mwuga, ni ayo yahawe ubwo yashushanyaga Perezida Habyarimana, akaba yarahawe 60,000 Frw. Yari menshi cyane mu myaka yatambutse.

Mu minsi ya vuba, nabwo yahawe akayabo nyuma yo gushushyanya igishushanyo kiri kuri Grande Legacy Hotel agahembwa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda (20,000,000 Frw). Nyuma, nyiri iyi hotel yamwongeye ishimwe rya miliyoni imwe y'amanyarwanda. Bwari ubwa mbere ashushanyije akabishimirwa bitari mu bihembo.

Ametaka ye atangirira mu 1957, yavukiye ahahoze hitwa i Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu. Yavukiye mu muryango w’abana 9, abakobwa 6 n’abahungu 3. Muri abo bose abagihumeka umwuka w’abazima ni 5 naho ababyeyi be bose baratabarutse.

Amashuri abanza yayigiye aho ku Gisenyi, nyuma se yahawe inshingano zo gukorera muri Ruhengeri ahigayo imyaka 2 nyuma yongeye kugaruka akomereza ku ishuri rya Gisenyi hafi ya Paroisse ya Gisenyi. Ayisumbuye ayakomereza ku ishuri ryigisha ubugeni n’ubuhanzi rya Nyundo.

Yashyingiwe mu 1990, umugore we byageze aho aratabaruka. Bushayija yamaze igihe kirekire atorengera gushaka. Yongeye kwishumbusha mu 2018. Umugore we wa mbere yamusigiye abana babiri b’abakobwa bari bato ubwo nyina yatabarukaga, ariko barangije kaminuza.

Impano ye se umubyara yabanje kuyisuzugura

Bushayija Pascal arangije amashuri abanza yagiye gukora ikizamini cyo kujya kwiga ku Nyundo. Amaze gutsinda yaraje abwira se ko yatsinze, undi biramushimisha ariko atazi neza ko yatsindiye ibyo gushushanya. Se yaramubajije ati uzajya kwiga he, undi ati ”Ecole d’arts de Nyundo”, aramubaza ngo ibyo ni ibiki, Bushayija ati ”ni ishuri ryo kwiga gushushanya”.

Umubyeyi we ngo yaramusetse cyane arangije arumirwa ariko Bushayija nta yandi mahitamo yari afite usibye kwiga ibyo ashaka. Se ati ”Nari nziko ugiye kwiga ibintu bifite agaciro none ugiye kwiga ibyo? Naringiye kwishima nk’abandi babyeyi none..!”

Amasomo yahabwaga agaciro muri iyo myaka arimo: Ubwarimu, kwiga ubuhinzi n’ubworozi, ubuganga, amasomo y’ubumenyi, kuyobora n’ibindi ariko gushushanya byafatwaga nk’ubusazi kuko nta kazi kari karagenewe abize uwo mwuga.

Mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA, Bushayija Pascal yasobanuye ko mu biruhuko yajyaga atinya kuvuga amasomo yiga mu ruhame kuko baramusekaga cyane na we bikamutera isoni. Mu 1973 yaje kongera kwigarurira agaciro mu muryango.

Impano yaje kumusubiza agaciro mu murayngo ubwo yashushanyaga Perezida Habyarimana wayoboye u Rwanda kuva mu 1973-1994, bityo agahembwa ibihumbi 60 by’icyo gihe. Habayeho ibirori byo kwizihiza Coup d’Etat yo mu 1973 biba ngombwa ko hakenerwa ushushanya ifoto yo kuzaha Perezida Habyarimana. Bushayija Pascal yahawe ako kazi.

Umunsi wo kuza kuyitora haje itsinda ariko haburagaho umukunjo ku ipantaro ya Perezida. Yagize ati ”Haje delegation ivuye i Kigali baraza basanga narayirangije barayireba babona umukunjo w’ipantaro ni wo utagoroye bambwira ko mu gitondo baza kuyifata, urumva rero sinaryamye ijoro ryose naraye nkosora wa mukunjo”.

Bushayija asobanura ko bagarutse mu gitondo nta kintu bayigayeho ahubwo bahise bayitwara kwa Perezida. Muri Gisenyi hose inkuru yabaye kimomo ko Bushayija yashushanyije Perezida na we atangira kujya agenda yumva yiremereje. Ababyeyi be batangiye kumva ko umwana wabo atataye umwanya ajya kwiga gushushanya. Ati ”Kuva ubwo nabwiye papa ko atazongera kwigurira inkweto” .

Bushayija yabaye umuntu wubashywe muri Gisenyi dore ko umukozi wa Leta yahembwaga ibihumbi 10 by’amanyarwanda ku kwezi nyamara yashushanya ifoto imwe agahembwa nibura ibihumbi 30 by’amanyarwanda kandi yayishushanyije mu gihe kitarenze icyumweru.

Bushayija Pascal ababazwa no kubona urubyiruko rurangaye ruhugiye kuri internet kandi nta kintu bari gukora. Asanga ahazaza h’abakiri bato hazagorana kuko badakunda gukora. Abajijwe icyakora kugira ngo umuziki w’u Rwanda wigaranzure iy’i mahanga asobanura ko hakenwe gukora umuziki ushingiye ku muco, gukora bahozaho no kugira umwimerere.

Bushayija Pascal ni we munyarwanda wa mbere wabashije gukora ifoto bwa mbere mu 1973, mbere nta foto yari yarigeze ifatwa. Yabashije kwitabira amaserukiramuco mpuzamahanga i Burayi, Afurika na Aziya aho yabaga yatumiwe kumurika ibihangano bye.

Nta kintu na kimwe yicuza mu buzima bwe kuko yakoresheje umwanya we neza. Yiyiziho ko akunda kuba ari wenyine ku buryo usanga abantu batamwisanzuraho. Ntakunda urusaku no kwitabira kureba imipira ahubwo akunda kuba ari wenyine yitekerezaho icyakora akunda umuziki ucuranze mu buryo bw’imbonankubone.

Ku myaka 63 y’amavuko atuye mu gipangu cye kandi afite ibikorwa bitandukanye. Hari ifoto yigeze gukora ya Nyakubahwa Paul Perezida Kagame na Perezida Museveni bagurishije hashakishwa inkunga yo kubaka ishuri rya Ntare bombi bizeho. Iyo foto yaguzwe mu cyamunara miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bushayija ni we ukora ibibumbano n’ibishushanyo bitatse umujyi wa Kigali, inzu nini zakira abantu ndetse n’ahandi mu ntara. Iyo arebye asanga uruganda rw’ubugeni rugana heza kuko nibura abantu batangiye kumva ko rufite umwanya ukomeye mu kwerekana umuco nyarwanda.


Ifoto yahesheje Bushayija Pascal agera kuri miliyoni Rwf 34


Bushayija afatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu gushushanya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND