Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko yasubiranye n’umugabo we Offset nyuma yo kwaka gatanya ndetse yongeyeho ko bigoye kubaho utavugana n’inshuti ye magara Offset. Ibi bije nyuma yo kugaragara bombi bishimanye mu isabukuru ye mu cyumweru gishize
Nkuko Cardi B yabitangarije abakunzi be abinyujije ku
rukuta rwe rwa Instagram kuwa kabiri w’icyi cyumweru bigaragara ko yasubiranye
n’umugabo we Offset yari yaratse gatanya asaba ko batandukana. Ibyo kwiyunga
kwabo bije nyuma yo kugaragara ari kumwe n’umugabo we bishimanye ubwo
yizihizaga isabukuru ye y’amavuko mu cyumweru gishize mu mugi wa Las Vegas.
Cardi B n'umugabo we mu birori by'isabukuru ye mu cyumweru gishize
Ubwo yaganiraga n’abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram
yagize ati:”Biragoye kubaho utavugana n’inshuti yawe magara. Murumva icyo
nshatse kuvuga? Biragoye cyane kubaho utavugana n’inshuti yawe magara”. Yakomeje
abwira abakunzi be ko yasubiranye n’umugabo we ariko batasubiranye kubera ko
yamuguriye imodoka ihenze ku isabukuru ye nkuko byavugwaga.
Cardi B n'umugabo we Offset
Mu birori by’isabukuru ye mu mpera z’icyumweru gishize
Cardi B yagaragaye yishimanye n’umugabo we, ndetse Offset amugenera n’impano
zitandukanye harimo n’imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce ifite agaciro k’ibihumbi
magana atatu by’amadorali ya leta zunze ubumwe za Amerika ($300,000) ndetse irimo
n’intebe y’umwana wabo w’umukobwa Kuture ifite agaciro k’ibihumbi umunani by’amadorali
($8,000). Uretse iyi modoka y’agaciro Offset yageneye umugore we yanamugeneye n’impano
y’icyapa cyanditseho amagambo yo kumwifuriza isabukuru nziza.
Mu kwezi gushize kwa Nzeri Cardi B nibwo yatse gatanya
yo gutandukana n’umugabo we bari bamaze imyaka itatu babana, aho mu byatumye
yaka gatanya yavugaga ko yabitewe n’uko umugabo we yamucaga inyuma.
Src: People & Page Six
TANGA IGITECYEREZO