RFL
Kigali

Seburikoko yavuze uko buri zina yiswe muri filime ryamuhaye ikuzo n’ukuntu yavumbuye impano muri Madederi na Digidigi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/10/2020 8:07
2


Niyitegeka Gratien [Sebu, Fierté] ufatwa nka nimero ya mbere mu bakinnyi ba filime mu Rwanda, yatangaje ko buri zina yiswe muri filime no mu ikinamico yakinnye mo mu bihe bitandukanye ryagiye rimuhundagazaho abafana mu ngeri zinyuranye, abashaka kwiga, yiteza imbere aramamaza karahava!



Imyaka irasatira 20 uwari umwarimu yinjiye mu mwuga wo gukina filime, wabimburiwe no kuvuga imivugo no gukina ikinamico n’ubu agikomeje gukina zitambuka kuri Radio Rwanda n’ahandi.

Ni umukinnyi wa filime, ikinamico, umuhanga mu mateka y’u Rwanda uvuga amazina y'inka mu misango y'ubukwe, uzi ikinyarwanda cyumutse, umuhimbyi w'imivugo yewe ajya anyuzamo agasohora indirimbo, ndetse hari iziri kuri shene ye ya Youtube.

Yabwiye INYARWANDA ko ibyo akora ari ibintu akunze binatuma byinshi mu bisitaza ahura nabyo, abikuramo imbaraga zo gukomeza urugendo yatangiye no kwiyungura ubumenyi muri buri kimwe ashaka gukora.

Niyitegeka avuga ko buri zina ryose yiswe muri filime no mu ikinamico yakinnyemo ryagize uruhare rukomeye atakwirengagiza, mu iyaguka ry’impano ye, rimuhesha ibiraka bitabarika yasaruyemo.

Ahereye ku izina rye bwite, Niyitegeka Gratien, avuga ko ari izina ryamuhaye gusangirira ku muheha umwe n’abo biganaga ku ishuri, yirihira amashuri, arihira abavandimwe, ndetse ngo hari ibikorwa by’itambere yakoreye ku ivuko rye. Ati “Ryubatse izina ukwaryo.”

Avuga ko izina ‘Sirikoreye’ yakoresheje mu ikinamico y’Ubumwe n’Ubwiyunge’ ryamukuye aho yigaga muri Koleji y'i Rilima mu Karere ka Bugesera aho yigaga Ibinyabuzima n'Ubutabire, rimugeza kuri Institut Francais ahakinirwaga filime ku rwego rw’Igihugu.

Yakinnye mu ikinamico yitwa ‘Kuki’ imuha kumenyekana muri Kaminuza hafi ya zose mu Rwanda, by’umwihariko abize i Butare (Huye) mu 2005-2006 na 2007, ngo ntashidikanya ko bamuzi. Ati “Urumva iryo ryagabuye ukwaryo.”

Uyu mugabo kandi yakinnye mu ikinamico yitwa ‘Mvumbuko’. Ni izina asobanura ko yamuhaye kumenyekana birushijeho, ahanini bitewe n’uko yasohotse mu gihe Radio yari igezweho, abantu bayumva igihe kinini, ariko ngo isura ye ntiyari izwi.

Iyi kinamico yakinnyemo yitwa ‘Mvumbuko’, anavuga ko yamwinjirije agatubutse agira umubare w’abafana benshi ‘biracika biradogera’.

Niyitegeka avuga ko yahise yinjira muri filime atangira gukina yitwa ‘Sekaganda’ muri filime yiswe 'Zirara Zishya' yakinnye akiri umwarimu mu mashuri yisumbuye. Ni filime avuga ko yatumye isura ye imenyekana mu gihe benshi bari basanzwe bamwumva kuri Radio gusa.

Ni filime kandi avuga ko yahise imuha gutangira gutekereza ku mishinga ikomeye. Yakurikijeho iyitwa ‘Inshuti Friends’ imuha igikundiro mu banyamahanga, cyane ko ari bwo urubuga rwa Youtube rwari rucyaduka mu Rwanda.

Yavuze ko iyi filime yatumye abantu bakorera mu biro bamumenya, abanyarwanda baba hanze imuhuza n’abo n’abandi-Impano ye irashimwa.

Seburikoko yaje ari rurangiza nk'izina rihatse andi mu bakina filime! Niyitegeka avuga ko filime ‘Seburikoko’ yamuhuje na rubanda rugufi, umuturage wagiye kuvumba Televiziyo, uwagiye muri santeri guhaha, utunze televiziyo nto n’inini, abakoresha amashyanyarazi n’abandi.

Ni filime avuga ko yamuhaye ibiraka bitabarika birimo no gukorana n’ikigo BBOXX gitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba.

Papa Sava ryaje rishimangira! Niyitegeka asobanura ko iri zina ryaje ryuzuza ‘Seburikoko’ ‘bihana inkoyoyo’. Avuga ko iyi filime yatekereje kuyikora arebeye ku barimo Anne Kansiime bakora filime z’inshinganyamatsiko zirangira.

Ni filime kandi avuga ko yamwaguriye igikundiro ahanini binatewe n’ubutumwa buyigize no kuba yarakoreshejemo abakinnyi bashya ba filime bigaragaje mu gihe gito n’ubwo hari umubare utari muto wari watangiye kugaragaza ko utanyuzwe n’abo.

Niyitegeka wigishije mu bigo birimo FAWE Girls School yavuze ko yatangiye gukorana na Dusenge Clenia [Madederi] hashize igihe uyu mukobwa afite izindi filime akinamo, ariko ataramubona mu mashusho, ndetse ngo izi filime ntizari zizwi ku kigero gishimishije.     

Yasobanuye ko ahitamo umukinnyi agendeye ku bushobozi bwe mu gufata mu mutwe ibyo yandikiwe (Script) no kuba abashaka gukina buri mukino (role) wose yahabwa gukina.

Hejuru y’ibi ngo agomba kuba ari umuhanga mu kwitara neza imbere y’ibyuma bifata amashusho. Benshi mu bakinnyi ba filime bazi neza ko bitemewe kureba muri camera igihe ari gukina.

Niyitegeka avuga ko umukinnyi mwiza wa filime aba ashobora gukina atongana, arwana, yasinze n’ibindi bisaba ubuhanga bw’umukinnyi mu kwisanisha n’uwo muntu baba bashaka ko akina.

Yavuze ko episode za mbere enye umukinnyi wa filime Rengero Norbert [Digidigi] yakinnyemo zitakiriwe neza n’abazirebye, kuko hari bavuze ko nta mpano ikarishye afite nk’uko bazibona ku bandi.

Ngo hari n’abagiye bakubwira ko izo episode zakabaye zakinwe na Ndimbati, ndetse ngo hari n’abamubwiraga kumukuramo.

Niyitegeka w'imyaka 42 y'amavuko yabwiye INYARWANDA ati “Ariko twe twari twarangije kumubona igihangange muri Cinema. Nageraga aho nkababwira nti ‘erega umukinnyi ninjye wamuzanye kandi ubwo bushobozi nabubonye, none reba aho ageze!."

Yavuze ko muri iki gihe yishimira ko impano yavumbuye zatanze umusaruro, ndetse zifite umubare munini uzishima. Anavuga ko yahisemo Madederi na Digidigi bazi neza ko ashaka kubafasha kubaka isura y’abo no mu bindi bikorwa by’ubuhanzi nko gukina ikinamico, kwamamaza n’ibindi.

Ati “Twari mu gihe cya Guma mu Rugo, ariko benshi bari bagerageje nko kubona ibiraka bibajyana gukina hanze. Bya bintu arimo gukora aha bikamwungukira aha n’ahandi.”

Niyitegeka yavuze ko umusaruro w’aba bakinnyi bombi yari abitezeho hafi 70% amaze kubona, kandi ngo atewe ishema n’intambwe ikomeye bamaze gutera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

‘Madederi’ na ‘Digididi’ ni bamwe mu bakinnyi b’imena muri filime Papa Sava ikinamo uzwi nka Ndimbati, Mama Sava, Marigarita n’abandi. Ni imwe muri filime ifite igikundiro mu zinyura kuri shene ya Youtube.

Niyitegeka Gratien [Papa Sava] yavuze ko muri episode enye 'Digidigi' yakinnye mo abantu bamubwiye ko adashoboye, ariko ko ubu yishimira urwego ageze


Niyitegeka [Seburikoko] avuga ko yifashishije Madederi muri Papa Sava, kugira ngo isura ye igaragare anifashishwe mu bindi bikorwa by'ubuhanzi, kandi ngo ibikorwa bye birigaragaza

Gratien umaze kuba ikirangirire muri sinema, avuga ko Marigarita na Ndimbati ari bakinnyi bihariye muri Papa Sava kandi bishimirwa, kandi ko bahana ibitekerezo

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIYITEGEKA GRATIEN [SEBURIKO] AVUGA KURI MADEDERI NA DIGIDIGI N'IBINDI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hatsa3 years ago
    Ntawatindakuvugako uri uwambere ibikorwabirivugira.
  • Uwijyeneye divine3 years ago
    Seburikoko ndamukundape





Inyarwanda BACKGROUND