RFL
Kigali

Christopher yasusurukije abantu mu gitaramo yazirikanyemo urwibutso yasigiwe na Dj Miller, akangurira kwirinda Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2020 9:03
0


Umuhanzi Muneza Christopher yasusurukije abantu mu gitaramo gikomeye yakoreye kuri internet, azirikana urwibutso yasigiwe na Dj Miller anakangurira abantu gukomeza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima agamije kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi muri iki gihe.



Ni mu gitaramo yakoze mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuri shene ya Youtube yitwa MK1 Tv.

Iyi shene yabaye nyambere mu gutegura ibitaramo nk’ibi kuva mu gihe cya Guma mu Rugo kugeza n’ubu, yahaye urubuga abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe ndetse n’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Christopher yabaye umuhanzi wa karindwi ukoreye igitaramo kuri iyi shene nyuma ya Muyombo Thomas [Tom Close], Mugisha Benjamin [The Ben], itsinda rya Tuff Gang, Igor Mabano, umuramyi Israel Mbonyi na Nel Ngabo.

Muri iki gitaramo, Christopher yaririmbye uruhererekane rw’indirimbo ze kuva kuzamumenyekanishije kugeza ku ndirimbo aherutse gusohora zikunzwe cyane muri iki gihe cy’umuziki uteye imbere.

Yahereye ku ndirimbo ye yise “Byanze” imaze imyaka irindwi isohotse. Ni imwe mu ndirimbo ze zamuhaye igikundiro, ndetse aramenyekana birushijeho.

Yakurikijeho indirimbo “Ndakabya” yakoranye n’umuraperi Riderman imaze imyaka itanu isohotse anaririmba “Babyumva” imaze imyaka itanu. Yanyuzagamo akaganiriza abari bakurikiye iki gitaramo, ageze ku ndirimbo “Uwo munsi” ayitura abantu bose batarafata icyemezo cyo gutera ivi.

Uyu muhanzi kandi yaririmbye ndirimbo “Uwo munsi” imaze imyaka irindwi. Ni imwe mu zatumye Christopher agira igikundiro cyihariye, kuva ku kubyina mu mashusho y’indirimbo ze kugeza n’uyu munsi.   

Mu gitaramo hagati yahaye umwanya itsinda ry’abaririmbyi ba Neptunez Band bamufashije mu miririmbire barimo Tabz na Serge basusurutsa abantu mu ndirimbo ebyiri.

Agarutse ku rubyiniro, Christopher yanzitse mu ndirimbo zirimo ‘Ndabyemeye’, Abasitari’, ‘Ijuru rito’, ‘Breath’, ‘Agatima’ n’izindi.

Mbere yo kuririmba indirimbo “Trainer” yakoranye na Dj Miller witabye Imana muri Mata 2020, Christopher yavuze ko ari urwibutso rudasaza yasigiwe nawe, ndetse ko azahora atanga ibyishimo yifashishije igihangano yakoranye n’inshuti ye.

Ati “Ni urwibutso rukomeye cyane twasigiwe na Dj Miller, twayikoze mbere ya Guma mu Rugo, ariko tugira Imana tubasha kwihangana nyuma y’urupfu rwe, amaze kutuvamo. Ariko njye nashimiye Imana nawe ku giti cye ko yansigiye urwibutso.”

“Twafatanyije hamwe gushimisha abanyarwanda n’ubwo atagihari. Rero nakwishimanye kuba ndi kumwe nawe hano kuri stage, ariko ntawuhari. Kimwe mu bintu byiza Imana yahaye abahanzi n’uko no mu gihe batagira basiga ibyishimo.”

Uyu muhanzi yakanguriye abantu gukomeza kwirinda Covid-19 bubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima. Avuga ko ibihe bya Guma mu Rugo byavuyeho ariko ko abantu bashishikarizwa kuba bageze mu ngo saa yine z’ijoro, kwambara agapfukamunwa neza n’ibindi.

Yashimye buri wese wagize uruhare kugira ngo iki gitaramo agikore. Ni nyuma y’uko atanze ibyishimo mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, ryabaga ku nshuro ya kabiri ryasojwe mu minsi ishize.

Christopher yatangiye umuziki mu 2009, indirimbo ye ya mbere yasohoye yakiriwe neza. Mu 2011 nibwo yamuritse Album ye ya mbere ari muri Kina Music akomeza gukora umuziki asohora indirimbo zitandukanye zakunzwe mu buryo bukomeye kugeza n’ubu.

Umuhanzi Muneza Christopher yasusurukije abantu mu gitaramo yakoreye kuri internet, aririmba indirimbo "Trainer" yakoranye na Dj Miller nk'urwibutso yamusigiye

Uyu muhanzi yafatanyije n'itsinda rya Neptunez Band gususurutsa abantu mu gitaramo cyabereye kuri internet

Tabz na Serge bagize Neptunez Band baririmbye indirimbo ebyiri mu gihe Christopher yiteguraga kugaruka kuririmba mu gice cya kabiri

Itsinda ry'abacuranzi bafashishije Christopher gutanga ibyishimo mu gitaramo cyabaye mu ijoro ry'iki Cyumweru







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND