RFL
Kigali

Juventus: Biratangaje! Ntibyemewe gukora kuri Crstiano mu myitozo, arinzwe kurusha Umwami

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/10/2020 17:34
1


Rimwe mu mahame agenga abakinnyi bakina mu ikipe ya Juventus imaze imyaka umunani yikurikiranya yegukana igikombe cya shampiyona y'u Butaliyani, ni ukudakora ku kuguru kwa Cristiano Ronaldo mu myitozo, kugira ngo atagira impanuka akavunika kandi ikipe yaramushoyemo akayabo.



Umubiligi ukiri muto ukina mu kibuga hagati muri Juventus, Daouda Peters, yasobanuye uburyo iyi kipe irinda rutahizamu wayo Cristiano Ronaldo. Daouda yavuze ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwasabye abakinnyi bose ba Juventus kudakora kuri Cristiano mu myitozo.

Yagize ati"Mu myitozo abatoza baratubwiye ngo tugomba kwigengesera mu gihe duhuye na Cristiano...Kubera ko ikipe yamushoyemo amafaranga menshi". Peeters wakinnye umukino wa mbere muri Juventus muri Nyakanga 2020, yatangaje ko arwana no kugerageza kubahiriza amabwiriza yo kurinda Cristiano.

Yagize ati "Nk'umukinnyi ukiri muto biragoye, kubera ko uba ushaka kwigaragaza, gusa ugomba kwitwararika". Peeters yatangaje ko mu rwambariro uyu munya-Portugal aba ari undi muntu, kuko afite ubumuntu cyane kandi akaba ari umuntu mwiza.

Yagize ati "Twahuriye muri gym, Cristiano yari ahugiye kuri machine, yaraje aransuhuza ambaza ibibazo bitandukanye, abantu baravuga ngo arasuzugura gusa siko bimeze, ni umuntu ukora cyane kandi usabana na bagenzi be".

Cristiano Ronaldo yageze muri Juventus mu 2018 avuye muri Real Madrid, mu myaka ibiri amaze muri iyi kipe y'ubukombe, yayikiniye imikino 91 ayitsindira ibitego 68 mu marushanwa atandukanye, akaba amaze gutwarana nayo ibikombe bibiri bya shampiyona y'u Butaliyani Serie A.

Abakinnyi ba Juventus bahawe amabwiriza yo kudakora kuri Cristiano mu myitozo

Cristiano ararinzwe bikomeye muri Juventus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • epa3 years ago
    gs nibyiza mukomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND