Kigali

Sinzishimira igitego ariko hari icyo nzakora! Suarez yahishuye igikomeye azakora nahura na Barcelona yamwirukanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/10/2020 15:00
0


Rutahizamu w’umunya-Uruguay ukinira Atletico Madrid, Luis Suarez, yagaragaje ko agifite agahinda n’umujinya w’uburyo yasohotse muri FC Barceloana, atangaza ko mu mukino bazahuramo atazishima natsinda gusa hari igikorwa kimwe gikomeye azakora muri uwo mwanya.



Suarez yatangaje ko ibyo ubuyobozi bwa FC Barcelona bwakoze atigeze abimenya, ahubwo yatunguwe no kubibona mu bitangazamakuru ko atari muri gahunda z’iyi kipe.

Nyuma y'uko agizwe umutoza mushya wa FC Barcelona, Ronald Koeman yatangaje ko agiye kubaka ikipe nshya bityo ko hari abakinnyi adashaka I Catalonia, muri abo bakinnyi harimo na Luis Suarez watsindiye iyi kipe ibitego 198 mu myaka 6 yayikiniye avuye muri Liverpool.

Nyuma yaya magambo ya Koeman, Juventus yo mu Butaliyani, niyo yagaragaje bwa mbere ko yifuza Suarez akaza gukinana na Cristiano, gusa ariko byarangiye uyu mukinnyi yerekeje muri Atletico Madrid kuri Miliyoni 6 z’ama-Euros.

Aganira na ESPN, uyu rutahizamu w’imyaka 33 y’amavuko yatangaje ko atababajwe n’uko yavuye muri FC Barcelona, ahubwo yababajwe ni uko amakuru yo kuyisohokamo Isi yose yayamenye we atabizi.

Yagize ati ”Ibyo bakoze byarambabaje binababaza umuryango wanjye cyane, ntabwo uburyo babikozemo ari bwiza”.

“Ubwo abantu bambwiraga ko ntari muri gahunda ya Barcelona, nabyemeye mbibonye mu bitangazamakuru. Nta muntu numwe wo mu ikipe wigeze umbwira ikintu na kimwe kugeza ubwo umutoza ari unyihamagariye”.

“Koeman yampamagaye agiye kumbwira ko ntari muri gahunda ye, maze iminsi 10 mbizi”.

“Namaze imyaka itandatu muri Barcelona, igihe cyose nababwiraga ko ikipe ikeneye rutahizamu ukiri muto waza tugafatanya. Ibihe birasimburana, ba rutahizamu baratsinda igihe kikagera bakagenda, byibura bari kunyegera bakambwira ko batakinkeneye aho kugira ngo mbibone mu itangazamakuru”.

“Nagiye mu gihirahiro, kubera ko nagombaga kujya mu myitozo. Nabwiye Messi ko namenye ibigiye kumbaho, ko nzajya njya mu myitozo nishimye ngataha mbabaye”. Abajijwe niba azishimira igitego azatsinda Barcelona nibahura, Suarez yatangaje ko natsinda atazishimira igitego ahubwo azatanga ubutumwa ku bayobozi b’iyi kipe.

Yagize ati ”Nintsinda twahuye na Barcelona, ntabwo nzagaragaza ibyishimo birenze, gusa hari ahantu nzatunga urutoki”. Suarez azagira amahirwe yo gukina na Barcelona yavuyemo tariki 22 Ugushyingo 2020, ubwo Barcelona izaba yasuye Atletico ku kibuga Metropolitano.

Suarez yatangaje ko hari icyo ateganya kuzakorera ubuyobozi bwa Barcelona nibakina

Suarez ashinja ubuyobozi bwa Barcelona kutamuha agaciro nk'umukinnyi uyifitemo amateka akomeye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND