RFL
Kigali

Gisagara Volleyball Club yamaze gupimisha abakozi bayo Covid-19 - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/10/2020 18:17
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2020 mu karere ka Gisagara, ni bwo ikipe ya Gisagara Volleyball Club yasuzumishije abakinnyi, abatoza, ndetse n'abandi bakozi bayo icyorezo cya Coronavirus.



Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye n'umunyamabanga w'ikipe ya Gisagara Volleyball Club, Gatera Edmond, yadutangarije ko biteguye gutangira imyitozo kuko icyo bari basigaje ari ugupimisha abakinnyi ubundi bagategereza uruhushya. Yagize ati "Yaba abakinnyi 14 ndetse n'abatoza, umuganga, bose bamaze gupimwa ndetse n'abayobozi b'ikipe muri rusange, nabo bapimwe".

Ati; "Igisigaye ni ugutegereza ibisubizo ubundi ikipe tukayitwara ahantu igomba kuba kuko naho twarahabonye. Navuga ko igihe kiri kudusiga kuko twakabaye twaratangiye imyitozo kuri tariki 5 Ukwakira ariko ntibyakunze gusa, ubu dutegereje uburenganzira tuzahabwa na Minisiteri ndetse na Federasiyo ubundi tukaba twatangira".


Muvara ari mu bakinnyi bapimwe

Yakomeje ati "Mu bindi bisabwa nabyo twabitekerejeho nk’ubu buri mukinnyi afite ibikoresho bye, twamaze kubona umukozi uzajya upima abakinnyi umuriro, ubwogero twamaze kubutunganya, mbese navuga ko ibintu byose byatunganye dutegereje uruhushya navugaga".

Gisaga, APR y'abagabo ndetse n'abagore ni zo zimaze gupimisha abakozi bazo mu makipe akina umukino w'intoki wa Volleyball hitegurwa isubukurwa ry’uyu mukino.



Nyuma yo kubona ibisubizo abakinnyi bazacumbikirwa ahantu hamwe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND