RFL
Kigali

Igihembo Maradona yahawe mu gikombe cy'Isi cyo mu 1986 cyari cyaribwe kigiye gutezwa cyamunara

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/05/2024 7:32
0


Igihembo Maradona yari yahawe cy'umukinnyi mwiza kurusha abandi w'igikombe cy'Isi cyo mu 1986 kizwi nk'umupira wa zahabu kikaba cyari cyaribwe, kigiye kugurishwa mu Cyamunara.



Uyu munyabigwi ufatwa nk'umwe mu bakinnyi beza Isi yagize akaba yaritabye Imana muri 2020, iki gihembo yagihawe nyuma yo gufasha ikipe ye y'igihugu ya Argentine kwegukana iki gikombe cy'Isi ayitsindira ibitego 5 ,ariwe kapiteni wayo ndetse akaba yaranakinnye iminota yose adasimbujwe kuri buri mukino.

Kimwe mu bitego yatsinze bitazibagirana ni ibitego 2 yatsinze bahuye n'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza bahuriye muri 1/4 harimo n'igitego yatsinze yifashishije ikiganza ndetse kikaba cyarahawe n'izina rya 'Hand of God'.

Imyambaro yari yambaye kuri uwo mikino n'umupira bakinnye byose byagurishijwe akayabo k'amafaranga mu cyamunara ariko iki gihembo cyo yahawe cy'umukinnyi mwiza w'irushanwa kikaba cyari cyaribwe none cyabonetse kigiye kugurishwa mu cyamunara.

Kigiye kugurishwa n'inzu isanzwe ikora ibintu bijyanye na za cyamunara ya 'Aguttes auction house' gusa ntabwo yari yatangaza amafaranga iki gihembo kizagurishwa.

Iki gihembo kizwi nk'umupira wa zahabu cyatangiye gutangwa mu gikombe cy'Isi cyo mu 1982 kikaba kimaze gutwarwa n'abarimo Umutaliyani Paolo Rossi Abanya-Brazil Romario na Ronaldo , Umufaransa Zinedine Zidane ndetse na Lionel Messi umaze kucyegukana inshuro 2 akaba ari nawe mukinnyi wenyine wabikoze.


Igihembo Maradona yahawe nk'umukinnyi mwiza w'igikombe cy'Isi cyo mu 1986 kigiye gutezwa cyamunara







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND