Mu cyumweru gishize ni bwo muri Ghana habereye imihango y’ubukwe yabaye hagati y’umusaza wimyaka 97 n’umugore w’imyaka 35, ibintu bitamenyerewe cyane muri iki gihugu. Abakurikiranye iby’uyu muhango bari bashishikajwe no kumenya icyihishe inyuma y’ubu bukwe bw’umusaza warongoye umukobwa akubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka.
Akwesi Gyan ni umusaza w'imyaka 97 washakanye na Akua Asabea
umugore w'imyaka 35 muri Agyadukrom hafi ya Obuasi mu karere ka Ashanti muri Ghana,
Amakuru make yerekeye uyu musaza nuko ari umuganga w’ibimera uzi neza gukoresha
imiti y'ibyatsi kugira ngo avure kandi akize indwara zose. Ibyo byari
byaramugize umuntu ukundwa mu mudugudu wose kandi byari byamuhaye izina rya
'Agyaba' rifite ubusobanuro bwerekana ko indwara zose wamuzanira, zigomba
gukira.
Agyaba kandi ni umuhinzi ukize ufite umurima munini wa kakao
mu baturage. Yimukiye muri uyu mudugudu kuva mu 1960 kandi yarahatuye ubuzima
bwe bwose.
Ubwo bari bari mu kiganiro n’abanyamakuru babazwa ku rugendo rwabo rw’urukundo bavuze ko buri wese yishimira undi cyane ko na gahunda yo kubaka urugo igenda neza cyane. Agyaba yatangiye ikiganiro agira ati: "Sinumva impamvu abanu benshi bampamagara banyibazaho cyane”Abajijwe niba yarigeze gushaka, Agyaba yagize ati: “Ubu ni ubukwe bwanjye bwa gatatu, umugore wanjye wa mbere yabyaye abana 11, umugore wa kabiri yibarutse 2 naho umugore wanjye ubu yibarutse abana 5.”
Agyaba yongeyeho ko nubwo bashakanye mu myaka 5 ishize, bashyingiwe mu mpera z'icyumweru kugirango umubano wabo uce mu mucyo. Umugore abajijwe uko yiyumva ati“Numva nshimishijwe cyane n'imbaraga ze zishingiye ku gitsina. Mubyukuri, ni mwiza cyane kandi arakomeye kubera ko afata imiti y'ibyatsi, ahora akomeye kandi ni yo mpamvu twashoboye kubyara abana 5”.
Abajijwe niba ishyingiranwa ryabo ryaratewe n'urukundo
cyangwa atari ryo, Asabea yagize ati: "ni urukundo rutanduye."
Src: theworldnews.net
TANGA IGITECYEREZO