RFL
Kigali

Neg G The General asanga Bruce Melody ari we muhanzi uhagaze neza mu Rwanda naho Ish Kevin ni we mwami wa Hiphop

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:7/10/2020 13:13
0


Neg The General iyo yitegereje asanga umuhanzi umaze kwigwizaho igikundiro abikesha ijwi rye rinyura benshi Itahiwacu Bruce Melody ari we uhagaze neza ku buryo bibaye ngombwa ari we wasohokera u Rwanda kuko abona ko ari mu kazi neza.



Neg G avuga ko yatangiye kunywa urumogi akiri mu mashuri yisumbuye, bigeze mu 2009 ahura na P-Fla wamuhaye bwa mbere ku kiyobyabwenge cya ‘Mugo’ gisa n’ikirusha ibindi imbaraga mu kuyayura ubwonko. Ngenzi Serge wamenyekanye nka Neg G The General ni umwe mu baraperi batangije umuziki ushingiye kuri beef cyangwa se guterana ubuse mu myaka ya za 2008.

Muri iyo myaka wasangaga indirimbo zirimo gucyurirana arizo zikundwa cyane bitandukanye no muri iyi minsi usanga abahanzi baririmba zicuruza kurusha kwishimisha bigeretseho ko ugerageje guterana ubuse bifatwa nk’amatiku nubwo mu muziki usanga biri mu bicuruza iyo bikozwe neza.

Neg abajijwe umuntu afata nk’inkingi ya mwamba muri muzika ati ”Muri rusange ni Bruce Melody ni munyakazi ari gukora akazi mbese uvuze uti umuntu ufatiye umuziki nyarwanda runini ko bansabye kohereza umuhanzi kuduhagararira nakoherezayo Bruce Melody”.

Bruce Melody wegukanye igihembo cy'umuhanzi w'impeshyi gitangwa na  Kiss Fm 

Neg-g kuva yafungurwa avuga ko yakiriwe neza n’inshuti ndetse n’umuryango ku buryo ari kwisanga mu muryango nyarwanda bitamugoye. Hari ibintu byamutunguye atasize mbere yo kujya Iwawa aho yari yaragiye kugororerwa.

Yagize ati ”Abaslay Queens barantunguye kuko najyaga mbyumva ariko nasanze birenze ni aba danger bari mu kazi”. 

Neg g asanga abantu badakwiriye gukomeza kumubona mu ishusho y’ibiyobyabwenge kuko yahindutse akaba ubu ari we wa nyawe abantu bagomba kumufata nk’umuntu muzima wagorowe.

Ku kirwa aho yagororewe hari abantu yahasize ajya akumbura. Ati”Uretse abavandimwe naba narahasize nta kindi kintu mpakumbura”

Urungano rwe rusa nk’urwibuze mu muziki abona biterwa n’iki?

Mu gusobanura neza iyi ngingo hano umuntu yavuga ko abahanzi 90% bo mu bihe by’impinduramatwara ya Hip Hop mu Rwanda kuva mu 2006 kugeza ubu hasigaye Riderman ni we uhagaze neza nubwo atagikunzwe nko muri ibyo bihe. 

Abahanzi barimo Diplomate, Pacson, Itsinda rya Tuff Gangs, K8 kavuyo, amatsinda ya the Brothers n’abandi basa nk’abari bahagaze neza muri ibyo bihe mu muziki wa none ntabwo baza ku isonga ndetse abenshi banagenda biguru ntege mu muziki.

                            

Mu minsi ya mbere ubuzima bugitangira Neg G na RiderMan bakiri mw'itsinda rya UTP soldiers  

Kuri iyi ngingo Neg g avuga ko habayeho gucika intege. Ati”Hari igihe cyageze ugsanga turagenda ducika intege, imbaraga twashyiragamo zigenda zigabanuka cyane cyane ku baraperi nibo nkunda kuvugaho”

 

Neg g avuga ko abaraperi aribo bantu badakunda kwiyorobeka , rero hari igihe cyageze abanyamakuru bamwe bari barakoze sisiteme ihuriweho baba badashaka umuhanzi ntakinwe. 

Ubu rero Neg g asanga bishoboka ko umuhanzi yamenyekanisha ibihangano bye akoresheje imbuga nkoranyambaga atiriwe ajya mu bitangazamakuru. Ati”Singombwa kurambiriza kuri za radiyo na Televiziyo kuko haje inzira nyinshi tunyuzamo ibihangano byacu ku buryo wawundi niyo ataducuranga dufite aho tunyura”

Ni inde afata nk’umwami wa Hi Hop mu Rwanda muri ibi bihe?

Neg g avuga ko umuhanzi Ish Kevin ari we afata nk’umwami wa Hip Hop muri iyi minsi.

Ati”Ish Kevin ni zahabu y’umwana afite lyrics afite ijwi ryiza afite swager afite ukuntu agenda muri bit video ze noneho zo ni ibindi bindi”

Neg g asaba abantu kubaha Ish Kevin muri uyu muziki w’ikiragano gishya ku buryo ahamya ko amuhagarariye ndetse uzajya avuga Neg g adahari ajye yongeraho Ish Kevin. Ati” Kabisa ni we muntu nemera igihe umufashije uba ufashije Neg g the General”

                                

Ish Kevin Neg G the General afata nk'imbona ya Hip Hop nshya mu Rwanda 

Neg-g yigeze gukundwa ku buryo buri wese wakurikiranaga umuziki yabaga azi imwe mu irongo y’indirimbo ze zirimo Parler, Ibiceri, Internat, n’izindi. Ariko rero iyo isi ikonkeje Wonka vuba kuko si nyoko.

Kandi amahirwe aza rimwe mu buzima.  Nta watinya kuvuga ko ugukundwa kwabo bakinnye nako ndetse ku buryo ubu abyicuza.

Ese uwakongera kumusubiza ibyo bihe yabyitwaramo gute?

Neg-g ati”yea byakunda kuko nabimanaginga neza kurusha bya bihe kuko kiriya gihe narinkiri muto cyane hari ibyo ntari nzi birimo kunywa ibiyobyabwenge”

Hari ibyo afata nk’ibigeragezo yaciyemo ku buryo ubu aramutse yongeye kubona ayo mahirwe yayakoresha neza.

Ati”Kuva nava I Wawa maze amezi abiri ntashye ariko nta kanya na gato mpfusha ubusa”


                          Neg G the General akiri iwawa 

Neg-g the general amaze gukora video eshatu, indirimbo ye nshya yitwa Ibi bintu abantu bari babizi iri mu zakuruye impaka aho abantu batari baherutse umuziki wa beef ariko iri mu zikunzwe ku bakurikiranira hafi umuziki wa Hip Hop ndetse unarebye ku butumwa yagiye itangwaho abamukunda barayishimiye cyane.

Kuri ubu nta kipe afite bakorana akora ku giti cye ibintu bigora abahanzi kuko aba asabwa ibintu byose rimwe na rimwe biri no mu bibaca intege bakabura burundu mu ruhando rwa muzika. Abaproducers barimo Nganji, abafata amashusho barimo Eliel Sando nibo bari kumufasha bya hafi mu bikorwa bye bya muzika.

Neg-g niba nta kidobya kizabyitambikamo yizeza abafana be ko buri mezi abiri azajya abaha amashusho y’indirimbo nshya. I Wawa yari ari kugororerwa yize ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi nubwo atari kubibyaza umusaruro.

Inama aha abahanzi bakizamuka n’abandi bose bifuza kuzakora umuziki ni iyo kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko nta sano bifitanye no gukundwa ahubwo birangiza urugendo rwawe vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND