Urukundo ruraryoha, rurashimisha, rurababaza, gusa ibyo byose ubitsinda wubakiye ku nkingi y’urukundo. Urukundo ni ubuzima, umuhanga mu by'urukundo ni we wagize ati ”Urukundo ntirutsindwa ahubwo twebwe dutsindwa gukunda”.
Inkuru
y’umukobwa wari ufite irungu muri we kuko yari ategereje uwamukunda bya nyabyo
akamumara irungu yiyumvagamo. Yakundanye na benshi ariko ntawamumaraga iryo
rungu kugeza ubwo yaje guhura n'uwo yaremewe kandi yigeze kurota igihe yari
muto. Bisa nk'aho yari afite urukumbuzi rw'uwo musore, yibaza uko bazahura bikava
mu nkuru z’inzozi. Ese urwo rwari urukundo rwo kwizerera mu nzozi?.
Umukobwa
yakundaga kurota ibintu kenshi bikaba agashima Imana ku bw'ibyo. Gusa muri we
yahoranaga irungu, kuva yarota umusore amubona munsi y'igiti, izuba
ryarenze kuva icyo gihe irungu ryaragabanutse yiyemeza gutegereza uwo musore.
Uyu mukobwa yakundanye
na benshi batandukanye yibaza ko haba harimo uwo musore, yaramukumbuye cyane pe
igihe kigeze barahura gusa ntibahuye neza neza nk'uko yari yaramurose ahubwo rya
rungu ryahise rishira burundu kandi hari ibyo yabonaga yari yararose. Nuko
barakundana cyane niko kwandika ibaruwa ya mbere ayandikira wa musore agira ati:
“Nanditse
iy’i baruwa numva indirimbo yitwa “Wanyeretse urukundo rurambuye” indirimbo
irimo ubusobanuro bw'urukundo rutangaje mu gice cya mbere, yego iri mu njyana ya
kera ariko ni nziza kuyumva “ese urukundo ni iki?" Nkeneye kwiga byinshi
biguturutseho kuko uri umuhanga mu by’urukundo. Nabibonye muri wowe igihe
watangiraga kuvuga indimi z'urukundo zose, nabonye ufite impano. Ndumva ntameze
neza, ubu ese ni urukundo?
Ndumva
naguruka, mfite inzozi nyinshi gusa mfite ubwoba ese urwo ni urukundo?
Ndikuryama bikanga kubera ibyishimo! Ese urwo ni urukundo? Ndikwiza ibibazo byinshi nti: Ese urukundo
rwa nyarwo ntirwagenda n'iyo wahura n’abantu benshi mugakundana? Inyenyeri
zizira umuntu ku giti cye kandi ndizera ko niba uri uwanjye uzakomeza ube uwanjye
kuko nizeye ko buri muntu agira uwo yaremewe.
Ese ni uko nizerera mu nkuru z'urukundo
n'ibisigo? Ndabyumva ni ubusazi ariko ndi mu rukundo ruri kugengwa n’umutima
rero naretse umutima ngo ukore icyo ushaka, ndikwibuka uburyo undebamo ni ukuri
kubyumva birangora.
Birasa nk'aho
ari igihe cyanjye cy'inzozi reka ngume niryamire nishimira iby'ururundo, nakifuje
kubyuka ndikumwe nawe tubyina injyana imwe, dukina numva ijwi ryawe rinyongorera
mbega urukundo ruri kunyica, ndifuza kukureba mu maso nkakubwira uko nkukunda
maze nawe ukanyikiriza ubwira uburyo unkunda cyane.
Ngwino ufate umwanya ukinire kumeza utsinde,
utange amategeko mu bwami bwawe, reba mu kirere usome ukuntu uri umugabo mwiza,
uri umunyabwenge, umukozi kandi ugira urukundo, uzi gutsindira ahazaza hawe
nanjye mbibonera mu ku kwizereramo. Ngiye gukora amateka aho umugore w'umusizi
w’umusazi azabona inkuru yo kwandikaho. Ndagukunda cyane!”.
Iyi ni inkuru y’urukundo mbara nkuru yanditswe n’umwanditsi: Mukandekezi Assoumini-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO