Mu bihugu bitandukanye ku Isi hari abana bagiye bavuka bafite ibibazo bitandukanye by’abagize abantu badasanzwe. Ibi bibazo biterwa no kuba intanga yabo yari igiye kwiremamo impanga ariko ntibigende neza bigatuma havuka umwana umwe ufite zimwe mu ngingo zari kujya ku mpanga ye.
Abantu badasanzwe ku Isi harimo umukecuru wo mu Bushinwa ufite ihembe rimeze nk’iry’inyamaswa, ndetse akaba ari kumera ihembe rya kabiri.
1.Zaeng Rufhang
Umwe mu bantu batangarirwa na benshi ku Isi ni umukecuru witwa Zaeng Rufhang, ufite ihembe rya santimetero 6 ku gahanga. Uyu mukecuru ugize imyaka 105 afite irindi hembe riri gupfupfunyuka ku ruhande rw’ibumoso. Uyu mukecuru nta pfunwe aterwa no kuba afite ihembe ahubwo ngo kuri we ni umugisha kuko abantu baturuka imihanda yose bakajya kumureba.
Abaganga ntabwo baramenya icyatumye uyu mukecuru wo mu Burasirazuba bw'Ubushinwa ahitwa Linlou amera ihembe, bamusabye kurikuraho aranga kuko abajya kumusura bagiye kureba iryo hembe bamuha impano n'amafunguro kugira ngo bamwifotorezeho.
2.Uruhinja rutwite
Byabaye amayobera ubwo umwana wo mu gihugu cya Hong Kong yavukaga afite umuvandimwe we mu nda. Abaganga bahise bafata umwanzuro wo kubaga uru ruhinja bakuramo impanga yarwo yari yarayobeye mu nda.
3. Umwana ufite amaguru 6
Uyu mwana wo mu gihugu cy’Ubuhinde witwa Lakshmi Tatma yavutse afite amaguru 6 n’imbavu zirenze umubare usanzwe. Abaganga baramubaze bigenda neza ibyo bice bindi bimukurwaho ku buryo umurebye utamenya ko yahoranye amaguru 6.
4. Dominique
wavukanye amaguru ku gikanu
Uyu mwana w’umukobwa witwa Dominique yavuze afite amaguru abiri ateye ku gikanu cye agatendera ku mugongo. Abaganga baramubaze bamukuraho ayo maguru arakira.
5.Betty ufite amaguru abiri ateye munsi y'agatuza
Uyu mukobwa wavutse mu 1930 afite amaguru abiri ateye munsi y’agatuza, ntabwo yigeze abagwa, gusa yarakuze aba umunyamakuru aramenyekana ku Isi yose.
Jie Jie wavukanye amaboko atatu
Umwana wo mu Bushinwa witwa Jie Jie yavukanye amaboko atatu, abaganga baramubaga bamukuraho ukuboko kumwe asigarana amaboko abiri.
7.Yamna
Ni abakobwa babiri bavutse bafatanye igice cyo hasi guhera ku nda. Sibo bonyine bavukanye iki kibazo mu Isi, gusa aba nibo inkuru yabo yamenyekanye cyane kuko ababyeyi babo bababyaye bakabajugunya ariko ku bw’amahirwe bakabaho bagakura.
TANGA IGITECYEREZO