RFL
Kigali

Israel Mbonyi yasohoye 'Urwandiko' yanditse ashimira Imana ibyiza byinshi yamukoreye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/09/2020 18:06
0


'Sinzibagirwa', 'Ibihe', 'Karame', 'Nzi ibyo nibwira', 'Hari ubuzima' n'izindi zitandukanye, ni zimwe mu ndirimbo z'umuramyi Israel Mbonyi buri wese ukunda/ukurikirana umuziki wa Gospel agomba kuba azi bitewe n'uburyo zahembuye/zihembura imitima ya benshi. Magingo aya, hari inkuru nziza uyu muhanzi azaniye abakunzi b'umuziki we.



Israel Mbonyi uri ku gasongero k'abahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu gihugu ndetse no mu karere, nyuma yo gukora izi ndirimbo twavuze haruguru zifite amateka akomeye mu muziki nyarwanda, ntabwo yashyize ikaramu hasi ahubwo arakataje ndetse kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Urwandiko' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo ifite iminota 10 n'amasegonda 22, akaba yayinyujijemo ishimwe rye ku Mana.

Iyi ndirimbo 'Urwandiko' ni iya 6 kuri Album ye ya gatatu yitwa 'Mbwira' izaba iriho indirimbo 10 zirimo izo aherutse gushyira hanze; 'Nzaririmba' na 'Nkwiye kurara iwawe'. Umwihariko w'iyi ndirimbo ye nshya 'Urwandiko', Mbonyi yavuze ko yavuze ko yayikoze mu rwego rwo gushima Imana ku bwa byinshi byiza yamukoreye. Ati "Ni indirimbo y'ishimwe yo kuvuga imirimo Imana yagiye inkorera n'abantu muri rysange".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Israel Mbonyi uherutse kuririmba mu Iserukiramuco rya 'Iwacu Muzika', yavuze ko hari byinshi Imana ikorera abantu, bimwe bakabimenya, ibindi ntibabimenye. Aha niho ahera asaba abantu bose gushima Imana iteka. Ati "Nasobanuraga uburyo ubuzima bwacu n'ubwo akenshi tuba tubona ari ubusanzwe ariko hari ibintu byinshi biba byabereye 'Behind the scene' (inyuma) twebwe tutamenye, usanga Imana iturwanirira intambara nyinshi zitandukanye".

Yatanze ingero avuga ko hari nk'igihe ushobora kuba wari gukora impanuka uyu munsi ariko Imana ikabiguhunza, wowe ukagira ngo ni ibisanzwe. Yongeyeho ati "Ushobora kuba warwara, Imana ikabikurinda,..ikajya iguhisha umunsi ku wundi ariko ntunamenye ko byanabaye, rero ngenda ntekereza kuri ibyo bintu byinshi Imana yagiye indinda cyangwa yagiye inkorera, intambara yagiye indwanirira sinzimenye, numva nagenda nandika kimwe ku kindi uko mbyibutse".


Israel Mbonyi yanyujije ishimwe rye ku Mana mu ndirimbo ye nshya 'Urwandiko'

Mbonyi yavuze ko iyo atekereje ibyo Imana yamukoreye, abura aho ahera abisobanura, akaba ariyo mpamvu yahisemo kujya yandika buri uko abyibutse bityo ntazibagirwe ibyiza Imana yamukoreye. Ati "Kuko hari igihe ureba kubiririmba, kubivuga, ukabona ntiwabona uburyo ubisobanura, ariko nkagenda niyandikira ducye ducye kugira ngo utwo nibutse njye nandika, nibura uko mbisomye njye nibuka ko Imana yangiriye neza".

Yamahagariye abantu bose kubaho ubuzima bushima Imana. Ati "Ni indirimbo y'ishimwe yo kuvuga ko ibyiza Imana idufitye ari byiza kandi ari iby'igikundiro ariyo mpamvu dukwiriye kubaho ubuzima bw'ishimwe". Yavuze ko indirimbo zigize Album ye ya 3 yise 'Mbwira' azagenda azisohora imwe ku yindi. Yatangaje ko zimwe muri zo zizasohoka ziri mu buryo bw'amajwi, izindi azisohore zigaragaza amashusho. 

"Ngaya amakuru aruta ayandi, ni ay'umurage nagabiwe. Mfashe uyu mwanya nibura nandike intambara watsindiye zitabaria, inyinshi uzirwanira iyo mu bikari, ukazinesha wenyine, sinabimenye. Erega ni byiza ibyo untekerezaho, ni iby'igikundiro cyinshi, nkwandikiye urwandiko rw'umutima wanjye kuko iyi ndirimbo ibaye ngufi". Aya ni amwe mu magambo agize indirimbo nshya 'Urwandiko' y'umuramyi Israel Mbonyi.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'URWANDIKO' YA ISRAEL MBONYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND