RFL
Kigali

Julia Fox aricuza umwanya yataye kuri Kanye West

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/04/2024 17:15
1


Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime, wamamaye cyane ubwo yakundanaga na Kanye West Ye, ubu yatangaje ko yicuza igihe cye n'umwanya yataye kuri uyu muraperi bakanyujijeho mu rukundo.



Julia Fox uri mubanyamideli bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba abifatanya no gukina filime, watangiye kumenyekana cyane mu 2021 ubwo yarari mu rukundo n'icyamamare Kanye West Ye warukimara gutandukana na Kim Kardashian.

Uyu munyamideli yagarutse ku rukundo rwe na Kanye West rutateye akabiri, avugwa ko rwose yicuza kuba yataye umwanya we kuri uyu muraperi. 

Mu kiganiro Julia Fox yagiranye n'ikinyamakuru InStyle Magazine, yagize ati: ''Bijya bintera isoni iyo mbonye amafoto yanjye na Kanye cyangwa nk'ubu iyo abanyamakuru bamumbajijeho. Siniyumvisha ikintu cyatumye mukunda kirya gihe''.

Umunyamideli Julia Fox yakanyujijeho na Kanye West Ye

Uyu mugore w'imyaka 34 usanzwe ufite umwana w'umuhungu yabyaranye n'umugabo baherutse gutandukana, yakomeje agira ati: ''Buriya ingaruka zo gukundana nawe nazibonye nyuma, nicuza igihe cyanjye namutayeho kuko ntiyankundaga. Yankoresheje kugirango atere ishyari uwari umugore we (Kim), ntabwo byari urukundo''.

Yavuze ko yicuza igiye yataye kuri Kanye West utaramukundaga bya nyabyo

Julia Fox wamamaye muri filime 'Uncuts Gems', yakomeje avuga ko ubwo Kanye West yamuteretaga mu 2021 atari agamije urukundo ahubwo ko yamufataga nk'igikoresho cyo kwerekana mu bantu no gutera ishyari Kim Kardashian bari bakimara gutandukana. Julia kandi yagiriye inama abandi bagore kutajya mu rukundo n'umugabo ukimara gutandukana n'undi mugore kuko ngo aba akimukunda.

Julia Fox avuga ko Kanye West yamukoresheje kugirango atere ishyari Kim Kardashian







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusenge40 2 weeks ago
    Love you





Inyarwanda BACKGROUND