Mu gihugu cy’u Budage umugore yabaye umuntu wa mbere wazize ibitero by’ikoranabuhanga byibasira amavuriro (Healthcare cyberattack) nyuma y’uko ibitaro yari arwariyemo byaterwaga n’aba Hachers bagatuma mudasobwa zo mu bitaro zidakora neza.
Umugore yabaye umuntu wa mbere wapfuye azize ibitero
by’ikoranabuhanga byibasira amavuriro nyuma y’uko abajura biba bakoresheje
ikoranabuhanga (Hackers) binjiye muri mudasobwa zo mu bitaro yari arwariyemo
bityo ntizongere gukora neza.
Kuwa Gatanu w’icyumweru dusoje, abashinjacyaha bo mu Budage
batangaje ko batangiye iperereza ku bari inyuma y’iki gitero cyabaye mu bitaro
bya Kaminuza ya Dusseldorlf biri mu Burengerazuba bw’umujyi wa Dusseldorf kuwa
11 kwezi uyu mwaka.
Amakuru dukesha Dailymail avuga ko nyuma y’iki gitero
ibi bitaro bitari bigifite ubushobozi bwo kongera kwakira abarwayi, nyuma ni bwo
uyu mugore wari urembye cyane yahise yoherezwa mu bindi bitaro biri mu bilometero
32 uvuye aho ibi bitaro biherereye nyuma aza gupfira mu nzira.
Iki gitero abagikoze ngo ntabwo bari bagambiriye
kukigaba kuri ibi bitaro nk'uko byatangajwe n’igitangazamakuru cyo mu Budage.
Bivugwa ko iki gitero abagikoze bari bagambiriye kugikorera kuri kaminuza
yegeranye n’ibi bitaro, nyuma ni bwo abakoze ibi baje guhagarara ubwo ubuyobozi
bwababwiraga ko ibyo bari gukora byatumye ibitaro bihagarara gukora.
Amavuriro ni hamwe mu hantu hakunzwe kwibasirwa n’ibitero
by’ikoranabuhanga, aho bamwe mu bahanga mu kurwanya ibi byaha baburira amavuriro
gukaza umutekano wabo w’ikoranabuhanga. Mu bikoresho bikunzwe kwibasirwa muri ibi
bitero harimo nk’ibikoresho bikoreshwa muri Radiographie, aho bimwe biba
bikoreshwa na murandasi.
Ibi bitero kandi bishobora guhindura amakuru y’abarwayi
aba abitse muri mudasobwa, bigatuma abarwayi badahabwa ubuvuzi neza. Mu mwaka
2017, ibitero by’ikoranabuhanga byiswe WannaCry Cyberattack byibasiye mudasobwa
zikoresha Windows za Microsoft, byibasiye sisiteme y’ibitaro byo mu Bwongereza
bituma ubuvuzi buhagaraga ariko nta murwayi wahasize ubuzima.
Src: Daily Mail & The Verge
TANGA IGITECYEREZO