RFL
Kigali

Ndamutse mvuze umuriro wakwaka! Mohammed Salah nyuma yo guterana amagambo n'umutoza we

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/04/2024 17:03
0


Rutahizamu w'ikipe ya Liverpool, Mohammed Salah, yatangaje ko umuriro wakwaka aramutse agize icyo avuga nyuma y'uko agaragaye aterana amagambo n'umutoza we, Jurgen Klopp.



Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo ikipe ya Liverpool yari yakiriwe na West Ham United kuri London Stadium mu mukino wo ku munsi wa 28 wa shampiyona y'u Bwongereza warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Mohammed Salah ukomoka mu Misiri utari wabanjwe mu kibuga kuri uyu mukino, yinjiyemo asimbuye Luis Díaz ku munota wa 79, gusa mbere yo kujyamo agaragara ari guterana amagambo n'umutoza we Jurgen Klopp bigaragara ko atishimiye kuba yari yabanjwe hanze.

Nyuma y'umukino, uyu mukinnyi ukina asatira anyura ku ruhande rw'iburyo yahise ajya mu rwambariro adakomeye amashyi abafana bari baje kubashyigikira.

Ubwo abakinnyi bari bavuye mu rwambariro Mohammed Salah yasabwe ikiganiro n'Umunyamakuru maze avuga ko aramutse agize icyo avuga umuriro wakwaka.

Ibi yabitangaje mu gihe Jurgen Klopp we mu kiganiro n'itangazamakuru yabajijwe ku magambo yateranye na Salah avuga ko ibyo babirangirije mu rwambariro bityo bikaba byarangiye.

Uyu mutoza ukomoka mu Budage agiranye ibibazo n'uyu mukinnyi mu gihe yatangaje ko atazakomezanya na Liverpool uyu mwaka w'imikino nurangira. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND