RFL
Kigali

Neymar Jr wakubise umukinnyi wa Marseille yahagaritswe imikino 2

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/09/2020 9:18
0


Rutahizamu ukomoka muri Brazil ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain, Neymar Jr do Santos, yahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa nyuma yo gukubita Alvaro Gonzalez ukinira Olympic de Marseille, mu mukino iyi kipe y’i Marseille yatsinzemo i y’i Paris 1-0 mu mpera z’icyumweru gishize.



Ku cyumweru tariki 13 Nzeri 2020, mu Bufaransa habaye umukino wa shampiyona wahuje Marseille na PSG, ariko wabereyemo ibidasanzwe, aho hatanzwe akavagari k’amakarita atukura ahanini bitewe n’amakosa yabereye mu kibuga hagati.

Muri uyu mukino warangiye Marseille itsinze PSG igitego 1-0 cyatsinzwe na Florian Thauvin ku munota wa 55, abakinnyi batanu barimo Neymar Jr beretswe amakarita atukura bava mu kibuga.

Mu mashusho yagaragajwe na VAR, Neymar yagaragaye ashwana anakubita umunya-Espagne ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Marseille, Alvaro Gonzalez, umusifuzi ntiyazuyaza ahita amwereka ikarita itukura.

Neymar Jr yavuze ko yakoze amakosa ariko ngo yayatewe n’uko uyu Alvaro yamututse ibitutsi byiganjemo irondaruhu.

Uyu mukinnyi yavuze ko Alvaro yamwise inkende ndetse amutuka ku babyeyi bituma arakara niko kumukubita.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya PSG yatangaje ko ishyigikiye umukinnyi wayo Neymar Jr mu itangazo yashyize hanze:

“Paris Saint-Germain ishyigikiye bikomeye Neymar Jr wavuze ko yatutswe ku ruhu n’umukinnyi w’ikipe bari bahanganye.Ikipe ishyigikiye ko nta mwanya irondaruhu rifite mu bantu,mu mupira w’amaguru no mu buzima bwacu”.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Neymar yibasiye Alvaro, aho yavuze ko atari umugabo ko agira irondaruhu ndetse nta cyubahiro na gike yamuha.

Neymar yavuze ko atari kuva mu kibuga ntacyo avuze kubera iri rondaruhu yakorewe aho yavuze ko yashakaga kumvisha abasifuzi n’abandi bari bahagarariye uyu mukino ko nta mwanya ukwiriye guhabwa irondaruhu.

Yagize ati “Irondaruhu rirahari,ariko tugomba kurihaguruka.Ntibikwiriye,ibi birahagije.Nemeye igihano nahawe kubera ko nagombaga kubaha amabwiriza y’umupira usukuye. Ndizera ko n’uwabiteye azahanwa”.

Nyuma yo kugenzura ibyabereye muri uwo mukino, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa ryahanishije Neymar kumara imikino ibiri adakina.

Iri shyirahamwe kandi ryatangaje ko riri gukurikirana ibijyanye n’amagambo y’irondaruhu avugwa kuri Alvaro Gonzalez, ngo nibimuhama azafatirwa ibihano bikarishye.

Mu mikino Neymar atazakinira PSG, harimo uwo iyi kipe izasura Nice tariki 20 Nzeri 2020, ndetse n’uwa Reims uteganyijwe kuba tariki 27 Nzeri 2020.

Neymar ahamya ko Alvaro yamwise inkende

Habaye imvururu zatumye Neymar yerekwa ikarita itukura







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND