Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Siraphop Masukarat, ufite imyaka 18 yahuye n’uruva gusenya ubwo yajyaga mu bwiherero inzoka ikamuruma igitsina.
Siraphop Masukarat
yagiye mu bwihero arimo kureba indirimbo muri telephone ye, akicara yumva ububabare bukabije ku gitsina biramushobera
agizengo arareba hasi atungurwa no gusanga ari inzoka igifashe ku gitsina cye ahita
yirwanaho ayivanaho, kuva ubwo amaraso yahise yuzura aho mu bwiherero.
Siraphop yavugije induru kubera ubwoba yatewe n’iyo nzoka
ndetse n’ukuntu imurumye, gusa nyina
aramufata aramuturisha ajyanwa kwa muganga ahabwa imiti ibasha kumuvura no kwica bacterie yaba yatewe n’iyo nzoka.
Siraphop yagize ati: "Nagiye gukoresha ubwiherero nk’ibisanzwe
ariko hashize umwanya muto nicaye, numva ububabare ku gitsina cyanjye ndebye hasi
mbona mu bwiherero imbere harimo inzoka. Ahantu hose hari amaraso. Yari inzoka
nto gusa ariko kurumwa kwayo byari bikomeye, ndizera ko nshobora gukira”.
Abashinzwe amatungo bageze mu nzu y'amagorofa abiri
batangira gushakisha ya nzoka ariko basanga iracyari mu gikono cy'ubwiherero
bayishyira mu mufuka kugira ngo bajye kuyirekurira mu ishyamba.
Nyina wa Siraphop aracyafite ubwoba bw’ibyabaye ku muhungu
we. Yavuze ati: “Sinzi ukuntu inzoka yinjiye iwanjye, birashoboka ko yanyuze
mu mazi ahuza ubwiherero. Nzi ko inzoka yababaje umuhungu wanjye ariko
ndaruhutse kuko yari Python idafite ubumara. Iyo aba ari cobra aba yarapfuye, gusa
ubu azahorana ubwoba igihe cyose agiye mu bwiherero. Ariko arimo gukira neza mu
bitaro kandi ndashimira abakorerabushake b'ubutabazi bafashe inzoka bakayijyana”.
Src: Dailymail.co.uk
TANGA IGITECYEREZO