RFL
Kigali

Kugenda kwa Messi igihombo cya gatatu kuri shampiyona ya Espagne

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/08/2020 14:40
0


Mu gihe ikipe ya FC Barcelona iri mucyo twakita impinduramatwara, ishobora gutandukana n’abakinnyi benshi harimo Luis Suarez ndetse na kapiteni wayo Lionel Messi ushobora kwerekeza muri Manchester City.



Ubundi bimwe mubiranga shampiyona ikomeye habamo kugura abakinnyi bakomeye kandi bahembwa neza, kugira amakipe menshi kandi ahanganira ibikombe haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Shampiyona y’igihu cy’Espagne rero ikomeje gutera benshi impungenge ku bwo gutakaza ikiragano cyayo abenshi babonako ishobora gusubira inyuma kubera abakipe yayo akomeye ari gutakaza abakinnyi yagenderagaho.

Mu gihe Lionel Messi yaba avuye muri FC Barcelona shampiyona y’Espagne iraba itakaje abakinnyi bakomeye twakitako bari indorerwamo ya shampiyona, bagera kuri batatu mu gihe kitagera ku myaka ine. Umukinnyi wambere iyi shampiyona yatakaje ni Neymar Junior waruvuye mu ikipe ya FC Barcelona

Mu 2017 nibwo Neymar yaguzwe n’ikipe ya Paris Saint Germain akayabo ka 222m ahita aba umukinnyi wambere uhenze kugeza nanubu.


Neymar yavuye muri FC Barcelona, ariwe mukinnyi uhenze ku isi

Nyuma y’umwaka umwe gusa, Cristiano Ronaldo warumaze gutwara ibikombe bine bya Champions League yahise atandukana na Real Madrid, ava muri La Liga gutyo yerekeza muri shampiyona y’a Batariyani. Kuva ikipe ya FC Barcelona yazana umutoza mushya Ronald Koeman yatangaje ko hari abakinnyi adakeneye ariko kuruhande rwa Lionel Messi we akivugura ko ashaka gutandukana n’iyi kipe.


Cristiano Ronaldo yavuye muri Espagne ahakoze amateka adasanzwe

Mu gihe Lionel Messi yaba avuye muri iyi shampiona, kurutonde rw’abakinnyi bakize ku isi umukinnyi uzahita uza hafi muri Espagne ni Antoine Griezimann uzaba uri ku mwanya wa 60

Ubuyobozi bwa shampiyona y’Espagne butewe impungenge na bakinnyi ba abazina bari kugenda kuko bishobora kuzabasubiza inyuma mu bucuruzi.

Amatereviziyo menshi ubundi iyo agiye kugura imikino ahungira ahari abakinnyi benshi kandi bakomeye, mu gihe hero iyi shampiyona izagumya gutakaza abakinnyi yarisanganywe bacuruza, ishobora kuzagira igihombo kigera kuri 30% ku mafaranga yinjizaga.


Messi ashobora kwisanga hanze ya La liga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND