Didier Drgba wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire igihe kirekire, wari ufite inzozi zo kuyobora Ishyirahamwe rya ruhago muri Cote d’Ivoire, zayoyotse ubwo yabwirwaga ko ubusabe bwe butemew, bityo ko atari mu bagomba gutorwamo umuyobozi mu matora ateganyijwe tariki 5 Nzeri 2020.
Komisiyo
ishinzwe amatora mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire
ryatangaje ko Drogba atari yujuje ibisabwa ku mukandida wiyamamarizaga uyu
mwanya, ahita akurwa ku rutonde rw’abahatanira kwicara ku ntebe y’ubuyobozi.
Iyi
komisiyo yatangaje ko amazina abiri Drogba yatanze nk’umwishingizi, adafite
ubushobozi n’ububasha bwo kumuhagararira.
Nyuma
yuko abayobozi bose bateye umugongo Drogba, akaza gushyigikirwa n’ishyirahamwe
ry’abasifuzi gusa, hanasabwaga bybura amakipe atatu yo mu cyiciro cya mbere
amushyigikira gusa byarangiye abonye amakipe abiri yonyine, ibi nabyo bikaba
biri mu byatumye kandidatire ye iteshwa agaciro.
Abagabo
bane barimo na Drogba nibo bari batanze Kandidatire zabo bifuza kuyobora
Ishyirahamwe rya ruhago muri Cote d’Ivoire, gusa kuri ubu Sory Diabate usanzwe
ari Visi Perezida muri iri shyirahamwe na Yacine Idriss Diallo usanzwe ari visi perezida
wa gatatu nibo bonyine bemejwe ko bujuje ibyangombwa byo guhatanira uyu mwanya,
mu gihe Paul Koffi Kouadio na Didier Drogba kandidatire zabo zashyizwe hanze.
Drobga
na Kouadio bafite iminsi itanu yo kuba bajuririye uyu mwanzuro wavuye mur
komisiyo ishinzwe amatora mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire
‘FIF’.
Mu
ntego za Drogba yari yariyemeje anemeza abanya-Cote d’Ivoire ko natorwa
azahndura ku buryo bugaragara akanateza imbere ruhago ya Cote d’Ivoire.
Mu
magambo ye nyuma yo gutanga ibyangombwa byo kwiyamamaza mu minsi ishize, Drogba
yavuze ko yiyamamaje kubera ko ashaka guhindura siporo mu gihugu.
Yagize
ati “Ntabwo ari ibanga ko umupira wacu uhagaze nabi, ndetse n’iyo mpamvu hamwe
n’ikipe yanjye dushaka kugira uruhare mu gutuma ubaho bundi bushya”.
“Umupira
w’amaguru ni siporo ya buri wese, ihuriza abantu hamwe ikanabunga “.
“Ibi
twabihamiririzwa n’aba bantu bakoraniye imbere y’ibi biro by’Ishyirahamwe
ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire “.
Mu
makipe umunani yose Drogba yakiniye mu buzima bwe yayakiniye imikino 679
ayatsindira ibitego 297, muri ayo makipe yose Chelsea niyo yakiniye imikino
myinshi anayitsindira ibitego byinshi kuko mu myaka 10 yayimazemo yayikiniye imikino
381 atsinda ibitego 164.
Mu
ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire Drogba yakinnye imikino 105 atsinda ibitego
65. Akaba ariwe rutahizamu w’ibihe byose muri Cote d’Ivoire.
Kandidatire ya Drogba yo kuyobora ruhago ya Cote d'Ivoire yatewe utwatsi
TANGA IGITECYEREZO