RFL
Kigali

Bigoranye Bayern Munich yegukanye igikombe cya UEFA Champions League nyuma y’imyaka 7 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/08/2020 23:41
0


Mu mukino warimo imbaraga nyinshi, ubwitange no gucungana gukomeye, warangiye Bayern Munich ihigitse PSG iyitwara UEFA Champions League nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe n’umufaransa Kingsley Coman.



Uyu mukino wakurikiranwe n’umubare munini w’abatuye mu bice bitandukanye by’Isi, wabereye ku kibuga cya Estadio da Luz giherereye mu murwa mukuru i Lisbon muri Portugal, uyoborwa n’umusifuzi Daniele Orsato ukomoka mu Butaliyani ukaba warangiye Bayern Munich yegukanye UEFA Champions League ku nshuro ya Gatandatu nyuma yo gutsinda PSG 1-0.

Amakipe yombi yinjiye mu mukino afite intego zitandukanye, zishingiye mu gukomeza kubaka amateka muri iri rusanwa, mu gihe ku rundi ruhande hari indi kipe yashakaga kwandikwa bwa mbere ku rukuta rw’amakipe yegukanye iri rushanwa.

Bayern yashakaga kwegukana iki gikombe ku nshuro ya gatandatu, mu gihe PSG yo yashakaga kwegukana Champions League bwa mbere.

Aya makipe yahuraga ku nshuro ya Cyenda mu mateka, mu nshuro umunani yari amaze guhura PSG yatsinze Bayern inshuro eshanu, Bayern itsinda inshuro eshatu.

Mu nzira amakipe yombi yanyuzemo kugera ku mukino wa nyuma, Bayern Munich yagaragaje ko ari ikipe yuzuye impande zose kandi itinyitse, ibi ikaba yarabishimangiye inyagira FC Barcelona muri ¼ ibitego 8-2, gusa ariko PSG nk’ikipe ishaka gukora amateka mashya muri iri rushanwa yihagazeho kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo.

Bayern Munich yatangiye umukino neza, ihererekanya neza mu kibuga inagerageza kugera imbere y’izamu rya PSG mu minota icyenda ya mbere y‘umukino ariko gutsinda igitego ntibyabakundira.

PSG yinjiye mu mukino ku munota wa 10, aho yatangiye kubonana neza mu kibuga, itangira no kotsa igitutu izamu rya Bayern ryari ririnzwe na Manuel Neuer. Mbappe yakomeje gukoroga ubwugarizi bwa Bayern ahusha uburyo bubiri bw’ibitego ku munota wa 13 na 15.

Ku munota wa 18, Manuel Neuer yabaye umucunguzi wa Bayern, nyuma yaho Neymar yari afunguye amazamu akuramo umupira, Di Maria asubijemo ashyiraho amaguru umupira ujya hanze.

Ku munota wa 22 Bayern Munich yahushije uburyo bw’igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Robert Lewandowiski ariko umupira ukubita igiti cy’izamu uragaruka.

Nyuma y’umunota umwe gusa Angel Di Maria yahushije igitego cyari cyabazwe, ku ishoti rikomeye yateye umupira uca hejuru y’izamu gato.

Nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune, ku munota wa 25 Jerome Boateng wa Bayern yasohotse mu kibuga asimburwa na Niklas Suele.

Ku munota wa 31 Lewandowiski yahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira yateye n’umutwe ariko umunyezamu Navas amubera ibamba awukuramo.

Amakipe yombi akomeje gusatirana acungana cyane, ari nako abanyezamu ku mpande zombi bakomeje gukora akazi katoroshye batabara amakipe yabo, iminota 45 y’igice cya mbere irangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi, anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asatirana ariko akomeza gucungana ari nako amakosa y‘abakinnyi mu kibuga hagati yiyongera byatumye Leandro Paredes na Serge Gnabry babona amakarita y’umuhondo.

Ku munota wa 58 Bayern Munich yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kingsley Coman n’umutwe, ku mupira watewe na Joshua Kimmich, Coman arasimbuka asumba ba myugariro ba PSG atsinda igitego cyiza n’umutwe.

Nyuma yo gutsinda igitego cya mbere, Bayern yakambitse imbere y’izamu rya PSG iyisatira ku buryo bukomeye.

Umutoza wa Bayern, Hans Flick yakoze impinduka ebyiri, avana mu kibuga Kingsley Coman na Serge Gnabry, yinjiza mu kibuga Ivan Perisic na Philippe Coutinho.

Thomas Tuchel utoza PSG yakoze impinduka ashaka kwishyura igitego, avana mu kibuga Leandro Daniel Paredes wari wabonye ikarita y’umuhondo hinjira Marco Verratti, hanasohoka kandi Ander Herrera hinjira Julian Draxler.

PSG yakomeje kugerageza uburyo bwose ishaka kwishyura, ariko uburyo bwose bagerageje ntibwabahiriye, ari nako Bayern ishaka uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Bayern Munich iri imbere n’igitego 1-0, umusifuzi yashyizeho iminota 5 y’inyongera itigeze igira icyo ihindura.

Bayern Munich yahise yegukana igikombe cya UEFA Champions League 2019/20, yaherukaga mu myaka irindwi ishize.  

Bayern Munich ikoze amateka yo kuba ikipe ya mbere i Burayi yegukanye igikombe itsinze imikino yayo yose 11 muri Champions League, aho yatsinze ibitego 43, rutahizamu wayo Robert Lewandowiski akaba yaratsinzemo ibitego 15.

Hari hashize imyaka  irindwi Bayern Munich idatwara igikombe cya Champions League, kuko yagiherukaga mu 2013, iyi kandi ibaye inshuro ya kabiri mu mateka Bayern yegukana ibikombe bitatu i Burayi no mu Budage mu mwaka umwe.

Uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 wahiriye cyane Bayern Munich kuko yegukanye igikombe cya shampiyona y'u Budage, n'igikombe cy'igihugu mu Budage.

PSG XI: Keylor Navas: Thilo Kehrer, Presnel Kimpembe, Thiago Silva, Juan Bernat; Marquinhos, Leandro Paredes, Ander Herrera; Angel Di Maria, Kylian Mbappe, Neymar.

Bayern Munich XI:  Manuel Neuer; Alphonso Davies, Jerome Boateng, David Alaba, Joshua Kimmich; Leon Goretzka, Thiago Alcantara, Thomas Muller; Kingsley Coman, Robert Lewandowski, Serge Gnabry.



Igitego cya Coman cyahesheje Bayern igikombe


Navas umupira yawukurikiye uramucika ujya mu rushundura







Yari amarira menshi kuri Neymar Jr





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND