RFL
Kigali

Neymar mu byago byo kudakina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/08/2020 10:24
0


Umukinnyi wa Paris Saint Germain ukina asatira izamu Neymar, ari mu byago byo kudakina umukino wa nyuma wa Champions League uzaba kuri iki cyumweru tariki 23 Kanama 2020 nyuma yo kurenga ku mategeko agenga iyi mikino, akaza kugurana umwenda n’umukinnyi wa RB Leipzig.



Nyuma y'umukino Paris Saint Germain yaraye itsinzemo ikipe ya  RB Leipzig ibitego 3-0 umukinnyi wa Paris Saint Germain, Neymar yaje kugurana umwenda, n’umukinnyi wa RB Leipzig Marcel Halstenberg, kandi amategeko y’iri rushanwa yashyizweho kugira ngo imikino ya Champions League yari isigaye igende neza, atabyemera.

Kugira ngo imikino yari isigaye ya Champions League igende neza, hasohotse amategeko atandukanye harimo n'irivuga ko umukinnyi uguranye umwenda n’undi mukinnyi, ahanishwa gusiba umukino ukurikira ndetse no gushyirwa mu kato k’iminsi cumi n’ibiri. Ikipe ya Paris Saint Germain nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma ikaba izahura hagati ya Bayern Munich cyangwa Lyon ziribuze guhura, kuri uyu mugoroba.


Bwa mbere mu mateka, ikipe ya PSG yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND