RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka PSG yageze ku mukino wa nyuma muri UEFA Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/08/2020 9:18
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yakoze amateka yari yarananiranye yo kugera ku mukino wa nyuma muri UEFA Champions League ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsinda RB Leipzig yo mu Budage ibitego 3-0 mu minota 90.



Ni umukino wabereye kuri Estadio de La Luz mu mujyi wa Lisbon muri Portugal, aho ikipe ya PSG yanditse amateka kuva yabaho igera ku mukino wa nyuma muri UEFA Champions League kandi yabikoreye ku buryo bugaragara, inatanga icyizere cyo kuzegukana iri rushanwa itaratwara na rimwe.

PSG ntiyigeze itenguha abakunzi bayo bari bayitegereje ku bwinshi, kuko yatangiye iyoboye umukino, ibona amahirwe ya mbere ku munota wa 07 ubwo Neymar yahabwaga umupira na Mbappe yawutera ukagonga igiti cy’izamu ugasohoka.

Ku munota wa 13 w’umukino, PSG yafunguye amazamu ku gitego cyiza cy’umutwe cyatsinzwe na Marquinhos kuri Coup Franc nziza yatewe na Angel Di Maria.

Ku munota wa 42 umunyezamu wa RB Leipzig, Gulacsi, yakoze ikosa rikomeye ubwo yateraga umupira imbere awihera Paredes wa PSG nawe ahita awusunikira Neymar wawuhereje Di Maria wari wenyine mu rubuga rw’amahina ahita ashyiramo igitego cya kabiri.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye PSG iyoboye umukino n’ibitego 2-0 bwa Leipzig.

Leipzig yatangiye igice cya kabiri igaragaza ko yakoze impinduka ndetse ifite n’ubushake bwo kwishyura ibitego yatsinzwe, ikomeza kugerageza uburyo butandukanye imbere y’izamu rya PSG ariko kuboneza mu rushundura bikomeza kwanga.

Ku munota wa 56 w’umukino,PSG nibwo yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Juan Bernat ku mupira mwiza yahawe na Angel Di Maria.

Iminota 90 y’umukino yarangiye PSG yegukanye intsinzi y’ibitego 3-0, ihita inakatisha itike y’umukino wa nyuma.

Ni ku nshuro ya mbere Paris Saint-Germain igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu gihe yaherukaga kugera muri ½ cy’iri rushanwa mu myaka 25 ishize.

Umukino wa nyuma uteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 23 Kanama 2020, PSG izahura n’ikipe izatsinda hagati ya Bayern Munich na Lyon ziza gukina kuri uyu wa Gatatu guhera saa tatu z’ijoro.

Marquinhos yatsinze igitego cya mbere cya PSG n'umutwe

Di Maria yatsinze igitego cya kabiri cya PSG


Juan Bernat yatsinze igitego cya gatatu cya PSG

Bwa mbere mu mateka PSG ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND