Mesut Ozil yatangaje ko hari abantu bifuje gushyira iherezo rye muri Arsenal mu myaka ibiri itambutse, ndetse anavuga ko nta hantu azajya amasezerano afitanye n'iyi kipe atarangiye.
Nyuma yaho icyorezo cya coronavirus kizengurukiye
isi, by’umwihariko ibikorwa bya siporo bigahagarara, amakipe atandukanye yagiye
asaba abakozi bayo ko bakatwa imishahara abandi bagahagarikwa mu kazi.
Ku ruhande rw’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza,
umukinnyi wayo baguze avuye mu ikipe ya Real Madrid Mesut Ozil, yanze ko bamugabanyiriza
umushahara ndetse yanga ko bakuraho n’ifaranga rimwe.
Muri iki gitondo rero uyu mukinnyi w’imyaka
31 y’amavuko yatangaje ko ubuyobozi bwa Arsenal bwashyize igitutu ku
bakinnyi bayo ndetse habaho ibisobanuro bidahagije ari byo byatumye yanga
ibyifuzo ubuyobozi bwari bwasabye.
Ozil kandi yakomeje atangaza ko yiteguye
gusoza amasezerano ye afitanye na Arsenal hanyuma akigendera ku neza. Yagize
ati ”Hari abantu benshi bifuje kundangiza mu myaka ibiri itambutse gusa ninjya
kuva muri Arsenal nta muntu n’umwe nzagisha inama bizaba ari umwanzuro wanjye,
ndi umukinnyi wa Arsenal kandi niteguye kuyiha ibyo mfite byose”.
Ozil yiteguye kwitangira ikipe ye
TANGA IGITECYEREZO