RFL
Kigali

Eric Rutanga mu gihirahiro, ibyo kwerekeza muri Yanga byasubiye i Rudubi ashobora gukinira Police FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/08/2020 12:26
0


Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu Amavubi, wahoze ari na Kapiteni wa Rayon Sports, Eric Rutanga, ntaramenya niba azakinira YangaAfricans mu mwaka utaha w’imikino nubwo yayisinyiye imyaka ibiri muri Kamena, kuko bivugwa ko ashobora kuguma mu Rwanda agakinira Police FC yasinyiye avuye muri Rayon Sports.



Rutanga wari waguzwe na Police FC avuye muri Rayon Sports yari abereye kapiteni, mu gihe yari ayimazemo iminsi micye ataranayikinira umukino numwe yahise yumvikana na Yanga Yanga Africans yo muri Tanzania, yamwoherereje amasezerano binyuze kuri e-mail, asinya imyaka ibiri.

Gusa uyu mukinnyi atangaza ko ataramenya neza igihe azerekeza muri Tanzania kuko nta gahunda ifatika arahabwa na Yanga Africans.

Yagize ati “Sindabimenya igihe ndategereje, ntabwo barampa gahunda ndacyategereje nibwo nzamenya igihe nzagendera”.

Rutanga yari yemerewe na Yanga kumugura ibihumbi 15$, akajya ahabwa umushahara wa 2000$ ku kwezi.

Bivugwa ko gahunda yo kwerekeza muri Tanzania itagikunze kubera ko ikipe ya Yanga yanamaze gusinyisha undi mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso mu bwugarizi.

Kwirukanwa kwa Luc Eymael watozaga Yanga Africans bishobora kuba ari bimwe mu byatumye gahunda ya Rutanga muri Yanga isubira I rudubi.

Rutanga wakiniraga Rayon Sports yayigezemo mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC, gusa mu mezi macye ashize yosohotse muri iyi kipe yari abereye kapiteni yerekeza mu ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda ‘Police FC’.

Biravugwa ko mu mwaka utaha w'imikino Rutanga azakinira Police FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND