RFL
Kigali

UCL: Bigoranye PSG ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe yasezereye Atalanta ibona itike ya ½

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/08/2020 10:21
0


Mu mukino wari ukomeye cyane kandi wakomereye ikipe ya Paris Saint-Germain ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League uyu mwaka, yatsinze Atalanta yo mu Butaliyani ibitego 2-1 byabonetse mu minota ya nyuma y’umukino, ihita ikatisha itike ya ½.



Imikino yose ya ¼ muri UEFA Champions League iri kubera i Lisbon mu gihugu cya Portugal, ari naho uyu mukino wabereye, ukaba warangiye ikipe ya PSG irenze ¼ aho yari imaze imyaka isezererwamo mu buryo budasobanutse mu myaka ishize.

Ku munota wa 05 w’umukino PSG yabonye amahirwe yo gufungura amazamu, aho Neymar yahawe umupira ariruka asiga ba myugariro bose ba Atalanta asigarana n’umunyezamu, amurobye umupira ujya hanze.

Atalanta yahindukanye PSG irayisatira cyane ibona amahirwe menshi yo kubona igitego ariko umunyezamu Keylor Navas wa PSG ayibera ibamba.

Ku munota wa 27 w’umukino, Atalanta yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mario Pasalic wateye umupira ukomeye mu izamu, Navas ntiyabasha kuwukuramo.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye Atalanta iyoboye umukino ku kinyuranyo cy’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri PSG yagarutse isatira ishaka kwishyura igitego, ariko na Atalanta ikanyuzamo igasatira ariko yugarira cyane.

PSG yakomeje gushaka igitego cyane ariko iza kugira ibyago ku munota wa 79 umunyezamu wayo wa mbere Keylor Navas aravunika asimburwa na Sergio Rico.

ku munota wa 90 Neymar Jr yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina awuhereza neza Marquinhos ahita yishyura igitego, biba 1-1.

Choupo Moting winjiye mu kibuga asimbuye Mauro Icardi ku munota wa 80, uyu mukinnyi udakunze kubanza mu kibuga yabereye umucunguzi iyi kipe.

Mu minota 5 yongeweho n’umusifuzi yahiriye cyane PSG kuko yayibonyemo igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Eric Maxim Choupo-Moting, nyuma y’ubufatanye bukomeye bwa Mbappe na Neymar Jr.

Atalanta yitwaye neza mu minota 80, yananiwe kwihanganira iminota 4 ya nyuma birangira isezerewe muri iri rushanwa yashakaga gukoramo amateka.

Muri ½ PSG izahura n’izarokoka hagati ya Atletico Madrid na RB Leipzig baza gukina mu ijoro ryo kuri uyu wa kane.

PSG iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions league uyu mwaka







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND