RFL
Kigali

Myugariro wa Tottenham arambiwe kubazwa n’abapolisi niba imodoka ye atari inyibano

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/08/2020 12:49
0


Danny Rose, ukina mu bwugarizi mu ikipe ya Tottenham Hotspur yo mu Bwongetreza avuga ko arambiwe n'irondaruhu ndetse n'ivangura rimukorerwa nyuma yo guhagarikwa kenshi n'abapolisi bamubaza niba imodoka ye agendamo atari inyibano.



Uyu mwongereza w'imyaka 30 unakinira ikipe y'igihugu avuga ko ibi byakomeje kumubaho kuva mu myaka 15 ishize kugeza magingo aya, ariko akaba yari yarabicecetse gusa kuri ubu ngo bimaze kumurambira.

Aganira n’ikinyamakuru Second Captains, Danny Rose yagize ati: "Ubuheruka, mu cyumweru gishize, ubwo nari mvuye kwa mama wanjye, navuye mu modoka yanjye muri 'parking' nayizimije.

"Polisi yahise iza, bazana imodoka eshatu barambaza. Bavuga ko bafite amakuru ko iyo modoka yariho igenda nabi.

"Nabaye nk'ubabaza nti: 'kuki se ari imodoka yanjye?' Nabahaye ibyangombwa, bampima ko ntasinze. Buri gihe barambaza ngo: 'Iyi modoka ntiyibwe? Wayivanye he? Wakwerekana ko ari iyo waguze.'".

Danny avuga ko ibintu nk'ibi bituma ashidikanya ko hari impinduka zizabaho.

Yagize ati: "Naretse ibyo kwizera ko hari ikizahinduka kuko hari abantu bagifite irondaruhu".

Umwaka ushize, Danny Rose yavuze ko bimutindiye kuva mu mupira w'amaguru kuko yawuhuriyemo n'irondaruhu ndetse n'ivangura rikabije cyane.

Danny Rose atangaza ko ibimukorwa byose bishingiye ku irondaruhu n'ivangura

Danny Rose atangaza ko arambwiwe kubazwa n'abapolisi niba imodoka ye atari inyibano

Danny akaba akinira ikipe y'igihugu y'u Bwongereza

Danny Rose ni umwe mu bakinnyi tottenham yubakiyeho mu bwugarizi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND