Umuhanzi uri mu bakomeye mu Burundi, Mugani Desire uzwi nka Big Fizzo mu muziki, yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we wa 3 witwa Edith Stein.
Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020 nk’uko bitangazwa na Akeza.net. Big Fizzo na Edith Stein bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana, hashize umwaka umwe basezeranye imbere y’amategeko.
Uyu muhanzi na Edith uyobora Bantu Bwoy Entertainment basanzwe bafitanye umwana umwe w’umukobwa bise Eden.Edith Stein ni umugore wa 3 w’umuhanzi Big Fizzo. Umugore wa mbere wa Big Fizzo ni umunyarwandakazi, uwa kabiri ni umufaransakazi naho uwa gatatu ni umurundikazi.
Big Fizzo yakunzwe mu ndirimbo nka “Ndakumisinze”, “Amahera”, “Bajou” n’izindi. Akunze kuba mu Bufaransa no mu Butaliyani.
Big Fizzo yasezeranye imbere y'Imana n'umugore we wa 3 Edith Stein
Imodoka Big Fizzo n'umugore we bagendeyemo bajya gusezerana imbere y'Imana
Uhereye ibumoso: Mugani Peter (Murumuna wa Big Fizzo), Big Fizzo na Mugani Tresor (imfura ya Big Fizzo)
Uyu munsi Big Fizzo n'umukunzi we banizihije isabukuru y'igihe gishize baziranye
Muri Kanama 2018 ni bwo Big Fizzo yasezeranye imbere y'amategeko n'umugore wa kabiri
Byari ibihe by'umunezero udashira kuri bombi
TANGA IGITECYEREZO