Ubusanzwe burya umugore ntakenera ibintu byinshi ku mugabo ngo yishime, hari ibintu bibiri by’ibanze byatuma yishima ibindi bikaza ari inyongera.
Umugabo nyawe ubundi ahora ashaka amakuru y’icyo
yakora ngo umugore we yishime cyane ko bavuga bati ‘umugore wishimye, umuryango
wishimye’ aharanira rero icyatuma umuryango we utekana kandi wishimye.
v Abagore bose burya bakunda kwitabwaho bagahabwa agaciro, ntawe
uzasanga yishimira guhinyurwa. Iyo udaha umugore wawe umwanya ngo abone ko
umwitayeho, we aba abona uri kumubwira ngo jya gushaka undi ukwitaho. Mube hafi
ndetse umwereke ko ufite ishyari rya buri muntu washaka kumugutwara, bituma
yishima akumva ko yitaweho.
v Ikindi kintu gishimisha umugore ni ukubona umugabo we agerageza
kwishimana nawe muri bike bihari. Si ngombwa ko uba ukize, si ngombwa ko muba
muhagaze neza mu buzima murimo cyangwa muhiriwe, umugore ashimishwa no kubona
umugabo agerageza kumuneza muri bike bafite.
Umugore mwiza burya
ntababazwa n’uko ntabushobozi umugabo we afite, ntagusiga kuko wakennye, agufasha
gushakisha ubuzima, kandi akakwereka ko afite ibyiringiro ko ejo cyangwa ejo
bundi bizahinduka.
Icyo aba agukeneyeho ni
ukumwereka ko umwitayeho muri bimwe mufite, kandi umuha agaciro akwiriye. Umugore
udafite ubutunzi ariko akaba afite ibi bintu bibiri mu rugo rwe abaho yishimye
cyane kuruta umwe ufite ibya mirenge ariko adahabwa agaciro mu rugo rwe.
TANGA IGITECYEREZO